Kwambara ibirenge ku bakuru b’ibihugu bigize G20 kwavugishije benshi, dore ikibyihishe inyuma


Amafoto y’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi, “G20” bambaye ibirenge yatangiye gucicikana ku Cyumweru, yafashwe ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi mu gace ka Rajghat karimo Urwibutso rwagenewe Mahatma Gandhi wafashije u Buhinde kugera ku bwigenge yavugishije benshi ari nako hanibazwa ikibyihishe inyuma.

Nk’uko bisanzwe ku bandi bose basura aka gace, abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez; uwa Indonesie, Joko Widodo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz basabwe gukuramo inkweto.

Icyakora iri bwiriza ntiryubahirijwe mu buryo bwuzuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong kuko bo bagaragaye bambaye amasogisi n’inkweto zifunguye.

Ni itegeko ku muntu wese usuye aka gace ko agatambagira yambaye ibirenge kuko bifatwa nko guha icyubahiro iyi ntwari. Aka gace kandi gafatwa nk’urwibutso rukomeye rw’intambara Abahinde barwanye kugira ngo babone ubwigenge ari nayo mpamvu kubahwa cyane.

Gandhi yayoboye impinduramatwara itamena amaraso yagejeje u Buhinde ku bwigenge yivana mu nzara z’abakoloni b’Abongereza. Benshi mu Bahinde bamufata nk’umubyeyi w’igihugu, nubwo Abahindu bamushinja kwikundisha cyane ku bayisilamu byatumye u Buhinde bucikamo kabiri hakavuka u Buhinde na Pakistan.

Gandhi yishwe n’umuhezanguni w’umuhindu muri Mutarama 1948. Nyuma y’urupfu rwe, umubiri we waratwitswe ariko ntabwo ivu rye ryamenwe mu mazi nkuko biri mu migenzo y’Abahindu. Iryo vu ryarabitswe, rikwirakwizwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu zirimo n’uru ruri muri aka gace ka Rajghat.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.