Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zishyize ingufu mu kugabanya ibirarane by’imanza ziri mu nkiko no kugabanya ubucucike mu magereza ndetse kuri ubu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yashyizeho amabwiriza agenga ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha aho uregwa ashobora guhita asabirwa gufungurwa. Umwaka w’Ubucamanza wa 2022/2023 warangiye inkiko zifite imanza 56,379 zabaye ibirarane muri 91,050 zari mu nkiko, zigize 62%. Mu bisubizo Minisiteri y’Ubutabera yakunze gutangaza harimo gushyira imbaraga mu buhuza, n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, aho uregwa yemera kwemera icyaha nk’ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ahabwa…
SOMA INKURUDay: September 11, 2023
Maroc: Baracyashakisha abaheze munsi y’ibyasenyutse kubera umutingito
Maroc irimo gusiganwa n’igihe ngo irokore abaheze munsi y’ibisigazwa by’ibyabasenyukiyeho kubera umutingito w’isi wo ku wa gatanu, mu gihe abashinzwe ubutabazi bwihuse barimo kugorwa no kugeza ubutabazi mu duce twa kure. Mu byaro bakomeje gucukura bakoresheje amaboko hamwe n’ibitiyo mu gushakisha abarokotse, mu gihe amatsinda y’ubutabazi arimo kugorwa no kuhageza imashini zabugenewe. Ibyo bikoresho ubu bishobora kuba byanacyenerwa mu gutegura imva za bamwe mu babarirwa mu bihumbi bishwe n’uwo mutingito. Umwe mu batuye mu cyaro yabwiye BBC ko abantu “nta kintu na kimwe basigaranye”. Ati: “Abantu barashonje. Abana barashaka amazi.…
SOMA INKURUKwambara ibirenge ku bakuru b’ibihugu bigize G20 kwavugishije benshi, dore ikibyihishe inyuma
Amafoto y’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi, “G20” bambaye ibirenge yatangiye gucicikana ku Cyumweru, yafashwe ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi mu gace ka Rajghat karimo Urwibutso rwagenewe Mahatma Gandhi wafashije u Buhinde kugera ku bwigenge yavugishije benshi ari nako hanibazwa ikibyihishe inyuma. Nk’uko bisanzwe ku bandi bose basura aka gace, abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez; uwa Indonesie, Joko Widodo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz basabwe gukuramo inkweto. Icyakora iri…
SOMA INKURUPerezida Andry Rajoelina yeguye
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yeguye ku nshingano ze, nyuma y’uko yemejwe ku mugaragaro nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe tariki 9 Ugushyingo 2023. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko mu bakandida bahatanira kuyobora iki gihugu harimo na Andry Rajoelina. Itegeko Nshinga rya Madagascar risaba Umukuru w’igihugu ushaka kwiyamamariza kongera gutorwa, kubanza kwegura ku buyobozi mbere yo kwinjira mu matora. Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga muri Madagascar, rwatangaje ko Andry Rajoelina, yarushyikirije ibaruwa yo kwegura ku mwanya wa Perezida ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, nyuma yo…
SOMA INKURUTanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi, dore icyo yazize
Igipolisi muri Tanzania cyataye muri yombi Tundu Lissu umukuru mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abandi batatu bashinjwa gukora ikoraniro ry’abantu benshi nta burenganzira bafite hamwe no kubuza abapolisi gukora inshingano zabo. Nyuma yo gufungwa ku cyumweru baje kurekurwa batanze ingwate. Inshuro nyinshi ku butegetsi bwabanjirije ubwa Samia yagiye afungwa aregwa ibyaha bitandukanye, birimo nko kwangisha rubanda ubutegetsi buriho cyangwa guteza imyivumbagatanyo. Lissu, wiyamamarije gutegeka Tanzania mu 2020, yafatiwe mu mujyi wo mu majyaruguru wa Karatu, amasaha macye mbere yo kujya mu ikoraniro hafi y’icyanya cy’ibidukikije cya Ngorongoro. Kuwa gatandatu, abashyigikiye…
SOMA INKURUUSA: Ababyeyi babangamira abana mu kwihinduza igitsina baraburirwa
Umushinga w’Itegeko waturutse mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena wohererejwe Guverineri wa California, Gavin Newsom utegeka ko ababyeyi batandukanye ariko barabyaranye, mu kugena uko umwana azajya asurwa n’ubundi burenganzira umubyeyi agira ku mwana we hazajya hashingirwa n’uko yitwara, aho rishimangira ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure kwihinduza igitsinda rinashimangira ko umubyeyi uzajya abitambika azajya abamburwaho uburenganzira burundu. Kugeza ubu iri tegeko ntirigaragaza ibisabwa ngo umwana ajye kwibagisha, cyane ko muri California umwana atemerewe kubyikorera ababyeyi be batabigizemo uruhare. Umuvugizi w’Ikigo cy’Abatinganyi cya Sacramento, Agace ko muri Leta ya California, Alexis…
SOMA INKURU