Leta y’u Bufaransa yihanangirije abahiritse ubutegetsi muri Niger

Leta y’u Bufaransa yatangaje ko nubwo muri Niger habaye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, butazihanganira uwo ari we wese uzabangamira inyungu zabwo muri iki gihugu. Iki cyemezo cy’u Bufaransa gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga mu 2023. Iryo tangazo rivuga ko Perezida Macron yavuganye na Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse na Mahamadou Issoufou na we wigeze kuba Perezida wa Niger. Bose ngo bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi basaba ko habaho ituze mu gihugu. U Bufaransa bukomeza buvuga ko budashobora…

SOMA INKURU

Ni iki kihishe inyuma y’ibura ry’imiti ya kanseri?

Muri iyi minsi ibura ry’imiti y’indwara ya kanseri rikomeje guteza ikibazo mu bihugu bitandukanye by’Isi, ku buryo uretse n’abayikeneye bari gukomeza kuremba, abashakashatsi bagaragaza ko ibi bishobora kuzagira n’ingaruka mbi ku bushakashatsi kuri iyi ndwara. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gihugu kiri guhura n’ibibazo by’ibura by’imiti kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho ku buryo abari bafite gahunda yo kujya gusuzumwa iyi ndwara (chemotherapy) zitinda cyangwa zigakurwaho kubera icyo kibazo. Chemotherapy ni uburyo umurwayi ajya kwa muganga agahabwa imiti imufasha kwica utunyangingo tw’iyo ndwara, ikarinda ko iyo kanseri ikwirakwira…

SOMA INKURU

Perezida Zelensky mu mugambi mushya wo guhindura urugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.” Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.” Perezida Zelensky atangaje ibi nyuma y’iminsi u Burusiya bushinja Ukraine…

SOMA INKURU

Nyuma yo kuva mu gipolisi yakoze agashya

Umupolisikazi wari uzwi cyane muri Kenya, Linda Okello,kubera kwambara imyenda imufashe ari mu kazi mu muhango wari witabiriwe n’uwari Perezida Uhuru Kenyatta,yashyize hanze video ari kuzunguza ikibuno bidasanzwe. Uyu mukobwa uherutse kuva mu gipolisi akigira muri Amerika,yashyize kuri Titktok amafoto ashotoraga ari gucugusa ikibuno. Uyu yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuva mu gipolisi kubera ko abayobozi be bamuteshaga umutwe. Uyu mu kubyina kwe, yari yambaye agakanzu kagufi cyane byatumye abagabo benshi bandika ubutumwa bwinshi bwo kumwereka ko yabasembuye.         UBWANDITSI: umuringanews.com

SOMA INKURU