Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bikomeye bihungabanya uburenganzira bwabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ihohoterwa ribabaza umubiri n’ihohoterwa ribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wose mu kubaka umuryango mugari. Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Abana akenshi bahohoterwa n’abantu basanzwe bazi , ababyeyi, abaturanyi, abarimu, abo bakundana ndetse n’inshuti zabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60 ku ijana ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse…
SOMA INKURU