Ibyangijwe n’imyigaragambyo byateye ibihombo bikomeye sosiyete z’ubwishingizi mu Bufaransa

Ibyangijwe n’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warashwe kuwa 27 Kamena n’umupolisi mu Bufaransa, bizishyurwa agera kuri miliyoni 650 z’amayero n’ibigo by’ubwishingizi. Ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Bufaransa ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko icyo kiguzi gikubye inshuro zirenze ebyiri miliyoni 280 yari ateganyijwe mu cyumweru cyabanjirije imyigaragambyo. Mu byangiritse mu bice bitandukanye by’imijyi hagwiriyemo ibyagiye bitwikwa nk’ibikoresho by’abakozi n’abayobozi b’ibanze, imodoka zagiye n’ibindi. Amadosiye agera ku 11300 amenyekanisha ibyangiritse biturutse ku myigaragambyo yabereye mu mijyi ni yo amaze gutangwa kugeza ubu nk’uko inkuru ya France24 ibivuga. Ku wa 27 Kamena…

SOMA INKURU

Mu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko hakomeje kuzamo urunturuntu, Minisitiri ati: “Musase inzobe”

Bamwe mu bagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’urugaga, aho Me Habimana yagaragarije Minisitiri w’ubutabera ko urugaga rurimo ibibazo by’ingutu amusaba kugira icyo abilkoraho. Me Habimana yagize ati: “Muri uru rugaga harimo ibibazo bikenewe ko mudufasha gukemura, nubwo turi aha ariko ntabwo abantu bose twishimye kuko hashize amezi atageze kuri abiri hirukanywe uwari umunyamabanga w’urugaga kandi nta munyamuryango wabwiwe impamvu.” Uretse ibibazo by’imbere mu rugaga ariko, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu mikoranire n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu,…

SOMA INKURU