Mugombwa umwe mu mirenge igize akarere ka Gisagara ubushakashatsi bwerekanye ko kari ku mwanya wa gatatu mu kugira abakoresha ibiyobyabwenge benshi biganjemo urubyiruko, rwo rukaba rugaragaza impamvu nyamukuru irushora mu biyobyabwenge, nubwo rwemeza ko rubikora ruzi ingaruka zabyo. Ukigera mu isantire ya Mugombwa, uhabona Paruwase, ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima ibi byose bikikijwe n’utubari, butike hafi y’aho hakaba haherereye inkambi ya Mugombwa. Uhasanga urujya n’uruza rw’abantu muri bo higanjemo urubyiruko rutanatinya gutangaza ko rukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe bati “Ibibazo biba byaraturenze”, abandi bati “Ubuyobozi nabwo buba bwarangaye”. Urubyiruko ruti: “Tubinywa tutabikunze” Ubwo…
SOMA INKURUDay: June 27, 2023
Minisitiri yategetswe n’urukiko kwimura ubwiherero bwe igitaraganya
Urukiko rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye. Uwo muturanyi wa Minisitiri Mutua, yagannye urukiko mu 2018, avuga ko ubwo bwiherero ari ikibazo gikomeye kuri we, kuko bwubatswe hafi y’icyumba ariramo mu nzu. Felecita Conte, yasobanuriye umucamanza wo mu rukiko rukurikirana imanza z’ibidukikije n’ubutaka, Millicent Odeny, ko ubwo bwiherero busohora umunuko udashobora kwihanganirwa. Yagize ati, “Mu gihe nagezaga ikibazo cyanjye ku buyobozi bw’umudugudu, ibihakorerwa byabaye bihagaritswe, ariko bihagarikwa…
SOMA INKURUImbamutima z’abishimira ipimwa rya “DNA” mu Rwanda
Kuba mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi yo gupima DNA, byakemuye ibibazo byinshi, harimo n’iby’abagabo cyangwa abasore bihakanaga abana babyaye, cyane cyane iyo bababyaye batarashakanye na ba nyina. Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) yatangiye gukora ibizamini byo kwerekana isano hagati y’abantu n’abandi (ADN/DNA) muri Werurwe 2018, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo Kigo. Kugeza ubu ikaba itanga ibisubizo byizewe kuko ikoresha abakozi b’inzobere kandi iyo serivisi itanga ikaba iri ku rwego mpuzamahanga, kuko yifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho. Murekatete Oliva (amazina yahawe), akomoka mu murenge wa Kansi,…
SOMA INKURUMinisitiri ukiri muto wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuhanga mu bukungu Bogolo Joy Kenewendo yavuzwe cyane mu myaka itanu ishize ubwo ku myaka 30 yagirwaga minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wa Botswana, umwe mu bato, niba atari we wari muto cyane, mu bari muri guverinoma ku isi icyo gihe. Ubu ni umujyanama udasanzwe wa ONU mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere kuri Africa. Gusa mu kiganiro cya podcast cya BBC Focus on Africa yaganiriye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura yahuye naryo nk’umugore uri muri politike yo hejuru. Avuga ku buryo yagizwe minisitiri, yavuze ko yari afite ikiganiro kuri radio ku bijyanye…
SOMA INKURUImigabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya wa FERWAFA
Kuwa Mbere, tariki ya 26 Kamena 2023, ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Munyantwali Alphonse uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA na Habyarimana Matiku Marcel wayoboye inzibacyuho y’iminsi 39, uzanakomeza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, bemeje ko bashyize imbere guha isura nziza iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda. Mu ihererekanyabusha ryabaye nyuma yo gutangira inshingano ze, yasabye ubufasha abo bazafatanya mu rwego rwo guha FERWAFA indi sura itandukanye n’imenyerewe. Ati “Akazi mwashoboye muri bane ntabwo katunanira tungana gutya. Dufite inshingano ziremereye. Abanyamuryango, abanyarwanda n’abafatanyabikorwa badutegerejeho byinshi. Ibyo dukora byose…
SOMA INKURU