Mu mujyi w’akarere ka Musanze haboneka abangavu bagaragara mu mihanda inyuranye mu masaha y’ijoro, aho udahetse umwana aba atwite cyangwa atwite anahetse, batangaza ko intandaro ya byose ari kuvutswa uburenganzira bwabo, byabashoye mu buraya bahuriyemo n’akaga gakomeye.
Mahoro Jeanne (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) ni umwana w’imyaka 17, akaba atuye mu karere ka Musanze. Ahetse umwana mu mugongo w’umwaka umwe n’amezi atatu, mu muhanda wa Musanze mu mujyi rwagati hafi y’isoko ry’ibiribwa, agace karimo utubari twinshi n’amacumbi. Mu buhamya atanga, avuga ko nyuma yo kuvanwa mu ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ari bwo yasambanyijwe n’umuhungu bari baturanye amusanze mu rugo aho yari yasigaye wenyine.
Mu gahinda kenshi, agira ati: “Covid-19 yageze ino batwohereza mu rugo, amashuri yongeye gutangira ababyeyi banyangira gusubira kwiga bantegeka kuzajya nsigara ku rugo mu gihe bo bagiye gupagasa. Nyuma yaho natwise uyu mwana ababyeyi baranyirukana, mbibwira ubuyobozi ntibwagira icyo bumfasha, umuhungu wanteye inda aratoroka, ntangira ubuzima bwo kuraraguza aho mbonye.’’
Akomeza avuga ko nyuma yo kubyara yabonye inzara igiye kumwica n’umwana ahitamo kwibera indaya, ariko akibutangira ahita anandura virusi itera SIDA, gusa atinda kubimenya bituma ayanduza n’umwana yabyaye kuko yonka.
Uyu Mahoro ukomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza mu kagari ka Mpenge, atangaza ko aramutse abonye ubufasha yashaka icyo akora, kuko na we ubuzima abayemo abona nta ejo hazaza we n’umwana we bafite, cyane ko bose banduye virusi itera SIDA.
Avuga ko akeneye gushaka icyo akora kugira ngo abashe kwiyitaho n’umwana we, banirinda kwibasirwa n’ibyuririzi bya SIDA, aho yemeza ko babayeyo nabi na gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bakaba batayubahiriza uko bikwiriye kubera inzara.
Ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu bangavu si icya Mahoro gusa, agihuriyeho kandi na Musaniwabo Dada (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) wo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, uyu akaba atwite inda ya kabiri ku myaka 18.
Yemeza ko yayitwariye mu buraya, nyuma yo kwirukanwa mu rugo amaze gutwita inda ya mbere ku myaka 14, aho yari ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza. Mukase (umugore wa se utari nyina) yahise amukura mu ishuri kugira ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo ndetse anamufashe abana.
Iyo mibereho mibi ayitangira ubuhamywa agira ati: “Naratwise data aranyirukana, n’uwari wamfashije mukadata yamushyizemo umutima mubi ngo nzamutwarira umugabo na we aranyirukana. Mbayeho mu buzima bwo gushaka abagabo kugira ngo mbashe kubaho n’umwana. Kuba ngiye kubyarira uwa kabiri mu buraya, numva ubuzima bwarandangiriyeho, cyane ko ngiye kwipimisha kuri iyi nda ya kabiri bansanzemo virusi itera SIDA.”
Musaniwabo asaba inzego zinyuranye kumuha ubufasha akava mu buraya yanduriyemo virusi itera SIDA akaba agiye kubyariramo n’umwana wa kabiri atagira aho aba, dore ko arara mu macumbi iyo agize amahirwe akabona umucyura. Ubundi abaho acumbika mu zindi ndaya, yemeza ko zimutoteza ndetse zikanamutegeka kuryamana n’abagabo baba bazishyuye.
Ikibazo cyoguterwa inda ari abangavu gikomeje kuba agatereranzamba. Ibyo byabaye no kuri Uwimana (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) wo mu murenge wa Muhoza, mu kagari ka Mpenge, kuri ubu afite imyaka 17, akagira umwana w’imyaka 2 n’undi w’amezi abiri ahetse.
Asobanura uburyo byamugendekeye ngo ahure n’ayo makuba yose, agira ati: “Data yarapfuye, mama yibera indaya, kuva ubwo atuvana mu ishuri na musaza wanjye. Nari ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ntangira gupagasa kugira ngo tubashe kubona ibidutunga kuko hari igihe mama yamaraga iminsi itatu atarataha. Ubu buzima bugayitse bwamviriyemo gusambanywa n’umugabo wajyaga aza kureba mama, antera inda, mama abimenye atorokana na musaza wanjye avuga ko adashaka gufungwa hejuru yanjye. Nanjye ubuzima bunaniye nayobotse uburaya kuko ariho nabashaga kubona n’udufaranga two kwifashisha no kwitegura kubyara”.
Uwimana yemeza ko yagannye inzego zinyuranye asaba ubufasha ariko ntihagire icyo bumumarira, ubu akaba abayeho nabi cyane, dore ko yanduriye virusi itera SIDA mu buraya yashowemo n’imibereho mibi yatewe na nyina.
Kwima abana uburenganzira ni ubunyamanswa
Nyiranteziryayo Adeline, umubyeyi w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze akebura bagenzi be batoteza abana bakabavana mu mashuri kandi ari naho benshi bahurira n’ikibazo cyo gusambanywa bakabyara imburagihe, abandi bakishora mu buraya.
Agira ati: “Kuvana umwana mu ishuri, yanasambanywa agaterwa inda ukamwirukana ni ubunyamanswa. Nk’umubyeyi, ugomba kurushaho kuba hafi umwana wawe igihe yatwise ukamufata neza, ndetse ukarushaho kumugaragariza ubumuntu kugira ngo yigirire icyizere, abyare umwana umeze neza ndetse akomeze ubuzima. Kumwirukana ukamuha akato bituma yishora mu buraya, aho benshi batwariramo izindi nda ndetse bakananduriramo indwara zinyuranye zirimo na SIDA.”
Nkurunziza Théogène, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gikwege, akagali ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, na we abishimangira agira ati: “Igihe umwana avuye mu ishuri uba umutegeje ibyago byinshi, kuko uko amarana umwanya munini n’abantu bakuru niko bamushukisha ibintu binyuranye bikarangira asambanyijwe. Ibyo bibaviramo kuba ababyeyi imburagihe, abandi bagahinduka indaya, kandi tuzi ko mu buraya nta cyiza kihaba uretse ihohoterwa no kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA irimo”.
Nkurunziza agira inama ababyeyi yo kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo birinde icyatuma umwana yimwa uburenganzira bwe harimo no kuvanwa mu ishuri, biba intandaro y’ihohoterwa rinyuranye bahura naryo, harimo gushorwa mu buraya no guhiriramo n’ingorane zinyuranye.
Kurenganurwa bijyane no gufashwa
Ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri UNICEF, François N. Mugabo, atangaza ko mu rwego rwo kurenganura abana babuzwa uburenganzira bwabo bishora bamwe mu buraya bakanahuriramo n’ibibazo binyuranye harimo no kwandura indwara zidakira na SIDA idasigaye, babinyuza mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, bagakorana n’inzego z’ibanze, bityo abana bakavanwa mu bigo, mu mihanda ndetse bagakorerwa ubuvugizi mu nzego z’ibanze aho uburenganzira bwabo bwahutajwe.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, Murwanashyaka Evariste, atangaza ko umwana agomba kwiga kuko ari uburenganzira bwe kandi bikaba n’inshingano z’ababyeyi.
Ashimangira ko umwana ugize ibyago byo gusambanywa bikamuviramo gutwita imburagihe atagomba kwimwa uburenganzira n’ababyeyi, ngo kuko iyo bibaye bibaviramo gutwara izindi nda, hakanazamo n’ibindi bibazo nk’uburaya, kwanduriramo indwara zidakira nka SIDA, hepatite, kwiyahura n’ibindi.
Agira ati: “Cladho duhugura abana bakamenya uburenganzira bwabo, tukabashyira mu matsinda tukabafasha kwihangira imirimo tubinyujije mu kwiga imyuga. Nta mwana n’umwe ugomba kwimwa uburenganzira n’ababyeyi, kuko bamufite mu nshingano zabo kandi si ukwinginga cyangwa gusaba. Iyo byanze tubafasha guhabwa uburenganzira bwabo n’ubwo bose batatugeraho ngo tubashe kubaha ubwo bufasha”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axelle, na we ashimangira ko umwana agomba guhabwa uburenganzira bwe uko abugomba.
Agira ati: “Nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa uburenganzira bwe akavanwa mu ishuri, kabone n’iyo yaba yaragize ibyago byo gusambanywa agaterwa inda, ariko usanga umuco n’imyemerere bibangama kuko umwana byabayeho afatwa nk’uwishe umuco cyangwa wakoze icyaha, bityo agatotezwa ndetse agafatwa nabi n’uwo abyaye akavutswa uburenganzira.”
Akomeza avuga ko kuba abana bavanwa mu mashuri ari ikibazo kigaragara cyane muri Musanze kuko benshi bitwaje covid-19 bagakura abana mu mashuri, gusa ngo hakomeje ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri.
Ku kibazo cy’abana b’abangavu bigabiza imihanda mu masaha y’ijoro bakora uburaya bamwe bahetse abandi batwite, uyu muyobozi yatangaje ko ari ikibazo gikomeye ko ariko atarakizi, bagiye kugihagurukira.
Mu myaka 5 abasambanjyijwe bikubye 2!
Ubushakashatsi bwemeza ko abangavu batiga ari bo benshi basambanywa bikabaviramo kubyara imburagihe n’izindi ngaruka
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima (DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyo mu Rwanda (NISR) muri 2014 na 2015 bwagaragaje ko abana basambanyijwe bagaterwa inda bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari 7,3%; muri bo abari mu mashuri abanza bari 9,2%, abari mu yisumbuye ari 4,3% mu gihe abatarigaga bari 12,7%.
Igihe ubu bushakashatsi bwakorwaga nanone mu 2019-2020 akaba ari nabwo buheruka kuko bukorwa buri myaka itanu, bwerekanye ko abana basambanyijwe bagaterwa inda bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari 5,2%, muri bo abari mu mashuri abanza bari 7,3%, abari mu mashuri yisumbuye ari 2,6% mu gihe abatarigaga bari25,1%.
Nk’uko bigaragara muri ubu bushakashatsi, imibare yerekana ko umubare w’abangavu batiga basambanyijwe bikabaviramo kubyara imburagihe wiyongereye cyane ukikuba hafi kabiri, dore ko bavuye kuri 12,7 % bakagera kuri 25,1%.
Imibare itangwa n’akarere ka Musanze igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza mu mpera za Kanama 2022, mu mwaka umwe gusa, abangavu basambanyijwe bakabyara ari 179, gusa bakaba bari bagikusanya imibare ngo harebwe muri bo abandujwe virusi itera SIDA. Nta wakwiregagiza ko muri aba bana bavuyemo abishora mu buraya harimo n’abanduriyemo virusi itera SIDA.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane