Tariki 14 Mata, hashize icyumweru jenoside yakorewe abatutsi itangiye ivuze byinshi

Tariki ya 14 Mata mu mwaka w’1994 icyumweru cyari gishize Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu bice bitandukanye by’igihugu benshi bari bamaze kwicwa. Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo.   Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. Kugeza ubu abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata. Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose hari muri Nyakabanda.…

SOMA INKURU