Bugesera: Imyumvire y’ababyeyi mu gukingiza abana covid-19

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira covid-19 abana bari munsi 12 kugeza ku myaka itanu y’amavuko mu Rwanda, hasuwe akarere ka Bugesera hagamijwe kumenya uko imyumvire y’ababyeyi ihagaze muri iki gikorwa cyo gukingiza abana by’umwihariko abafite abana mu marerero anyuranye. Ni muri urwo rwego bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero ryo mu kagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bavuga ko gukingira abana bafite iyo myaka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo ndetse n’abo babyara. Mukagasana Dativa umwe muri abo babyeyi  utuye mu kagari ka Kagomasi, umurenge wa…

SOMA INKURU

Impamvu Rayon Sport yasezerewe mu gikombe cy’amahoro

Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Intare FC izakina na Police FC muri 1/4. Umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gushaka ikipe ikomeza muri ⅛ hagati ya Rayon Sports na Intare FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru igiye guterwa mpaga, hakomeze Intare FC. Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye. Yagize ati “Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta…

SOMA INKURU

Iburanishwa rya Prince Kid ryahinduye isura

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, urubanza rwe rwabereye mu ruhame  yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi. Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho. Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe…

SOMA INKURU

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwakiriye ingabo za Uganda

Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23. Izi ngabo zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF. Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na RDC, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma. Amafoto yagiye hanze, agaragaza…

SOMA INKURU