Ruhango: Nyuma yo gukuramo inda yakoze amahano


Niyitegeka Marie Thèrese wo mu mudugudu wa Nyamutarama, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango,  arashinjwa kwiba umwana.

Abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze ko mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja abyaye aramwiba ahita acika.

Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we.

Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo mwana kugira ngo abamubona bagire ngo ni we wamubyaye.

Umwe yagize ati “Yibye urwo ruhinja taliki 23 Werurwe 2023 batangira kumushakisha, uyu munsi (ku wa Kabiri) nibwo yafashwe.”

Inzego zibishinzwe ntizigeze zivuga ku ifatwa ry’uyu mugore.

Bavuze ko Nyiri kwiba umwana abyiyemerera kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Mbuye mu gihe bategereje ko RIB iza kumutwara.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.