Kigali: Ntibagishaka kwitwa indaya


Bamwe mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, batangaza ko bahisemo guhindura izina ry’indaya bakitwa “ Indangamirwa” kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho.

Indangamirwa ni izina rikoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragaza abantu b’intore mu byiciro runaka.

Umugore w’abana babiri utuye mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha, ahamya ko nyuma y’aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo.

Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye babita Indangamirwa aho kubita indaya kandi hari abo byahinduriye isura.

Ati “ Ntabwo tucyitwa indaya uzanumve n’abayobozi iyo bari kuduhamagara bakoresha Indangamirwa, bifite icyo byatumariye kuko icya mbere umuntu iyo yakwitaga indaya hari abahitaga bagufata nk’ikindi kintu mbese nk’umunyabyaha ariko ubu indangamirwa ni nk’uko wumva bavuze ngo bariya ni abasheshakanguhe cyangwa intore n’andi mazina ku buryo hari icyo byahinduye .”

Undi yagize ati “ Umwana wanjye yarabinyibwiriye ko nta kintu kimubabza nk’iyo yumvise banyise indaya.”

Gusa nubwo aba bakora uburaya bafashe umwanzuro wo kwanga kwitwa indaya bagahitamo Indangamirwa, ubusanzwe kwicuruza ntibyemewe n’amategeko y’u Rwanda, ku buryo ari imwe mu mpamvu ituma benshi mu babikora biba ari mu bwiru.

 

 

 

 

Source: Umuryango


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.