Umuryango w’Abibumbye washyize hanze ikiwutera ubwoba hagati y’u Rwanda na Congo


Raporo y’ Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize muri 2022 kugeza ubu, mu Burasirazuba bwa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze  gupfa abaturage 700 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n’indi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka, aho yagize ati “Ikibazo cy’umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n’ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.”

Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukara ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y’u Rwanda na RDC.

Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw’ibi bihugu by’ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro.

Ati “Mpangayikishijwe kandi n’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n’uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.”

Umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b’iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

U Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n’indege za FARDC zavogerereye ikirere cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n’ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk’igihano bahawe n’imitwe y’iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

Ikindi kibazo kigaragazwa n’iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n’imvugo z’urwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

Loni igaragaza ko umuzi w’ubu bugizi bwa nabi n’urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.