Umugabo wahawe izina rya Duesseldorf yabaye umuntu wa gatatu byemejwe ko atagifite mu maraso ye ubwandu bwa virusi itera Sida, nyuma y’uko ahinduriwe amaraso ku buryo yanavuwe indwara ya cancer ifata mu misokoro izwi nka leukemia.
Uyu murwayi wiswe Duesseldorf afite imyaka 53, amazina ye nyakuri ntabwo yigeze atangazwa. Bivugwa ko mu 2008 yapimwe agasanganwa agakoko gatera Sida, hashize iminsi mike, aza gusanganwa leukemia, cancer yo mu marasi yica kubi.
Abandi bantu babiri bakize virusi itera Sida na Cancer, ni abarwayi b’i Berlin n’i Londres.
Mu mwaka wa 2013, bamuhinduriye umusokoro bakoresheje uwatanzwe n’umugiraneza w’umugore. Byaje gutahurwa ko uko kumuhindurira kwatumye virusi itera Sida kadakomeza gukwirakwira.
Mu 2018 yatangiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, nyuma y’imyaka ine, abaganga baramupimye basanga iyi virusi itakiri mu mubiri we.
UBWANDITSI:@umuringanews.com