Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuko uyu mutingito wishe abantu barenga 4,300 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera.
Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye.
Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali) utuma ibintu birushaho kumera nabi.
Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka.
Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya ko umutingito wakongera ukabasanga mu nzu
Ku ruhande rwa Syria abantu barenga 1,400 naho barapfuye, ndetse umujyi wa Alepo wo mu majyaruguru y’iki gihugu usanzwe warashegeshwe n’intambara nawo washenywe kurushaho n’uyu mutingito.
Abatabazi bari mu bikorwa byo kuvana abantu munsi y’ibisigazwa by’inzu ibihumbi n’ibihumbi zasenyutse muri ibi bihugu byombi.
Ikigo gishinzwe ubutabazi cya Turkiya kivuga ko abakozi barenga 2,600 b’ubutabazi bavuye mu bihugu 65 barimo kugana muri Turkiya gutabara.
Ibihugu birimo Ubuyapani, Ubuhinde, Amerika na Korea y’Epfo nabyo byohereje ubufasha butandukanye n’abatabazi nyuma y’uko Turkiya isabye amahanga kuyitabara.
Naho mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, indege za Iran na Iraq zageze i Damascus muri Syria zitwaye amatoni y’ibiribwa n’ibikoresho by’ubutabazi, nk’uko igitangazamakuru SANA cya leta ya Syria kibivuga.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange