RDC: Hatahuwe imva rusange irimo imibiri y’abataramenyekana


Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri hatahuwe imva rusange ebyiri zirimo imibiri 49 y’abantu bataramenyekana.

Amakuru dukesha DW avuga ko iyi mibiri yatahuwe muri Ituri hafi n’umupaka uhuza RDC na Uganda. Imibiri 42 irimo iy’abana batandatu yatahuwe mu cyaro cya Nyamamba indi irindwi itahurwa ahitwa Mbogi.

Umuvugizi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko kugeza ubu hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba iyi mirambo yaba ifite aho ihuriye n’ibitero imitwe yitwaje intwaro wa CODECO uherutse kugaba muri Ituri.

Ati “Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri ako gace zahise zitangira ibikorwa by’irondo nyuma yo kwakira amakuru ko CODECO yagabye ibitero mu mpera z’icyumweru. Aho ni nabwo bavumbuye izi mva rusange.”

Ituri ni kamwe mu duce dukomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano muke muri RDC, aho abarenga miliyoni 1,5 bari batuye iyi ntara bavuye mu byabo kubera ibitero bagabwaho n’imitwe yitwaje intwaro.

 

 

Source: DW


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.