Urubanza rw’abaganga bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake rwageze ku iherezo


Kuwa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Ibirego byashinjwaga aba baganga babiri ba Baho International Hospital by’uburangare mu rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal byageze ku iherezo, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza.

Ni ibintu ubuyobozi bwa BIH buvuga ko bihura neza n’igenzura bwikoreye, na raporo yagaragajwe nyuma yo gupima umubiri (autopsie).

Kamanzi wari ufite imyaka 54 yagannye BIH kuwa 7 Nzeri 2021, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo, apfa nyuma y’igihe gito agakuwemo.

Uretse aba baganga, Ibitaro bya Baho na byo byashinjwaga kubura ibikoresho bimwe na bimwe birimo icyuma gitanga umwuka n’ibindi, byaba byaratumye umurwayi adatabarwa mu maguru mashya.

Nyuma y’urupfu rwa Kamanzi, Minisiteri y’Ubuzima na yo yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro. Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi, harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga n’ibindi.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta ishingiro gifite, ko Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard badahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse kubushake.

Rwemeje kandi ko ikirego cy’indishyi nta shingiro gifite, ndetse ko Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard n’ibitaro bya Baho nta ndishyi bagomba gutanga.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kandi rwavuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe n’abaregera indishyi ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Mu mikirize y’urubanza, Urukiko rwasanze ubushinjacyaha butagaragaza ku buryo budashidikanywaho ko uburyo bwo gukuramo agapira bwakoreshejwe butemewe, cyane ko abahanga babajijwe bagaragaje ko ubwo buryo bwemewe.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.