Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’umunezero by’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite.
Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku bana n’urubyiruko 2000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo, bwagaragaje bwa mbere imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu kaga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no ku bumenyi abana bafite bujyanye no kuba bazi ko hari serivisi zifasha abana bahuye n’ihohoterwa.