Gutora NKUNDIMFURA Rosette ni ukwiteganyiriza ejo hazaza

Nkundimfura Rosette ni umwe mu bari kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu biri muri Afurika y’Iburadirazuba ” EALA”, akaba umwe mu mpirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye ahora arajwe inshinga n’iterambere ry’umugore n’umukobwa. Kuba impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye yabitangiye akiri muto, aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare yashinze ihuriro ry’abakobwa biga muri Kaminuza n’amashuri makuru, agamije kubigisha kwigira, kumenya kwicunga, guharanira kwiteza imbere ndetse akanabigisha kuba abayobozi bazana impinduka. NKUNDIMFURA Rosette afite inararibonye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye niyo mpamvu kumutora ari ukwiteganyiriza Yakoze imyaka itanu muri MIGEPROF, ashinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire muri…

SOMA INKURU

Huye: Tsinda Auto Ecole ifitiye ibanga abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubuyobozi bwa Tsinda Auto Ecole ikorera mu karere ka Huye bwemeza ko bufite ibanga rituma ababagana babona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Undi mwihariko wa Tsinda Auto Ecole ni igiciro cyiza kandi kwishyura bikorwa mu buryo bwo kumvikana. Tsinda Auto Ecole ihamagarira abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, yaba iza agateganyo cyangwa iza burundu categori zinyuranye kubagana bakabagasha kugera ku ntego zabo. Uwifuza kugera ku nzozi atwara ikinyabiziga yifuza yahamagara kuri 0788334564 akitabwa na mwarimu Mugabawingabo Prudence.

SOMA INKURU

Kayonza: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani. Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu mudugudu w’Iragwe, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, , mu karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero…

SOMA INKURU

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane kitezweho iki?

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa hatangwa ubutumwa bwo kuyirwanya. Mu kiganiro n’abanyamakuru urwego rw’umuvunyi rusobanura ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa iki cyumweru kizatangira kuri 26 Ugushyingo kigazoswa taliki ya 09 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga nyirizina wo kurwanya ruswa . Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine nibyo agarukaho. Yagize ati “buri mwaka igihugu cyacu cyifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, ni umunsi wizihizwa ku isi yose n’igihugu cyacu kirimo…

SOMA INKURU

Abadepite batunguwe n’uruhuri rw’ibibazo byirengagizwa n’ubuyobozi

Muri iki Cyumweru abadepite bari mu turere twose tw’Igihugu, aho bari gusura abaturage bakareba ibibazo bikibugarije, batunguwe n’uruhuri rw’ibibazo byirengagijwe n’inzego z’ibanze. Mu bibazo bitandukanye bagejejweho, uwari ukuriye abo badepite basuye akarere ka Rubavu Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko bashenguwe n’ikibazo cy’uwitwa Sekidende warimanganyijwe umutungo we n’umugore babyaranye abana 8, imitungo ye igatezwa cyamunara, umusaza agasigara azerera ku gasozi. Bivugwa ko umugore wa Sekidende yakoze inyandiko mpimbano imuhesha imitungo ya Sekidende, ayikorewe n’umukozi wo mu karere ka Nyabihu. Sekidende yasabwaga kuzana inyandiko…

SOMA INKURU

Perezida Zelensky yashinje Uburusiya gukora ibyaha byibasira inyokomuntu

Perezida Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya gukora “ibyaha byibasira inyokomuntu” nyuma y’uko ibindi bisasu bya misile byabwo biteje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye bya Ukraine. Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo bw’iyakure, yabwiye akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye ko “umuvuno w’iterabwoba” w’Uburusiya watumye “abantu babarirwa muri za miliyoni basigara nta ngufu z’amashanyarazi bafite, nta bushyuhe [bwo mu nzu], nta mazi”, muri iki gihe cy’ubukonje buri munsi ya dogere zeru (-0). Ukraine yavuze ko ibi bitero bishya byishe abantu nibura barindwi. Ikoranabuhanga rya internet na mudasobwa ryahagaze mu bigo by’ingufu za…

SOMA INKURU

Rwanda: Abana basaga 600 bibera mu mihanda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yatangaje ko 87% by’abana babaga ku muhanda basubijwe mu miryango, mu gihe abandi barenga 600 bakiwurimo ni ukuvuga 13%. Mufulukye yavuze ko abana basubiye mu miryango biga bameze neza cyane ariko hari abandi 13% barimo 318 baba mu mihanda basubira mu miryango yabo, ni ukuvuga ngo ‘barara mu miryango ariko bakazinduka bajya mu mihanda’ n’abandi bangana na 368 barara mu mihanda. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, Mufulukye, yavuze ko kuba hari abana basubira mu…

SOMA INKURU

Iby’intambara muri Congo byafashe indi ntera: Imishyikirano ntikibaye, imitwe inyuranye y’inyeshyamba yahagurutse

Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira none kuwa mbere i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba ‘byasubitswe’, nk’uko umwe mu bakozi bateguraga ibi biganiro muri Kenya yabitangaje. Imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko “twatunguwe n’uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza”, nk’uko uyu mukozi utifuje gutangazwa yabibwiye BBC. Ntihazwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari “ugutegereza tukareba”. Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo ihagararirwa muri ibi…

SOMA INKURU

Covid-19 yakajije umurego mu Bushinwa hafatwa ingamba zikakaye

Kongera gukaza umurego ku icyorezo cya covid-19 mu gihugu cy’u Bushinwa bishobora kuza gukoma mu nkokora gahunda y’ubwirinzi  iki gihugu cyari gifite  nk’umwihariko wo guhashya Covid-19 izwi nka “Zero  Covid Policy”. Kuri ubu umurwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, watangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego, hafatwa ingamba zikomeye zirimo gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Bibaye nyuma y’uko umubare w’abandura ku munsi muri icyo gihugu wiyongereye mu mpera z’icyumweru gishize, nk’aho kuri iki cyumweru handuye abantu 26.824. Umujyi wa Beijing wonyine kuri iki Cyumweru wabonetsemo…

SOMA INKURU

Dore ubwoko bw’ibiribwa bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone. bagasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubu bwoko bwa shokola . Izo Shokola zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat). Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo…

SOMA INKURU