Nyuma y’iminsi bivugwa ko Teta Sandra yagiranye ibibazo n’umugabo we Weasel, amakuru mashya ahari avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bageze i Kampala aho bagiye gushakisha umwana wabo. Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje…
SOMA INKURUYear: 2022
MUSANZE: Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza
Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, batangaza ko iki cyorezo cyabateje ibibazo binyuranye, harimo ibyabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya. Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe…
SOMA INKURUNyanza: Abarimu babiri batawe muri yombi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe. Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp. Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa. Ibi byabereye mu karere…
SOMA INKURUUmunyamabanga wa Loni, António Guterres yamaganye ibyakozwe na Monusco, anizeza ubutabera
Ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda abandi barakomereka, ibi byatumye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atangaza ko yashenguwe no kumva ko Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zica abantu. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Monusco bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru. Mu gihe abaturage bavuzaga induru hahise humvikana amasasu bose bakwira imishwaro, nyuma byaje kumenyekana ko aya masasu yarashwe n’ingabo…
SOMA INKURUBane bakekwaho gutwika Parike ya Nyungwe batawe muri yombi
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’umurenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye, kuri ubu hakaba hafashwe bane bakekwaho gukora kiriya gikorwa. Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yatangarije igihe ko inzego zibishinzwe zimaze guta muri yombi abantu bane ndetse ko iperereza rikomeje. Ati “Iyo ujyayo ni ahantu ubona hameze nk’ahiherereye. Ku munsi wa mbere tujya kuzimya hari aho twagiye dusanga imitego…
SOMA INKURURuhango: Abafite ubumuga baratunga agatoki ababatererana
Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe, hari abafite ubumuga bavuga ko batagerwaho n’ubufasha butangwa n’inzego za leta ndetse n’imiryango y’ abafite ubumuga. Bavuga ko bibabaje kuba hari umuntu ufite ubumuga umaze imyaka itatu aba ku muhanda kandi ubuyobozi bw’ibanze bubizi. Abaturage bemeza ko ikosa ari iry’ubuyobozi n’imiryango y’abafite ubumuga, budakurikirana icyo kibazo ng0 gishakirwe umuti. Samuel Cleophas ni umwe mu bafite ubumuga butandukanye, aba mu mudugudu wa Gasuna, akagali ka Kebero, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango. Amaze imyaka itatu aba mu Muhanda mu gace ka Gikoma,…
SOMA INKURUKilifi CSOs urge Government to Conserve the Mangrove Forests along the Coastline
By Diane NKUSI NIKUZE The conservation of the Mangrove forests could influence the magnitude and duration of Kenya’s benefit from her planned blue economy, the Kenya Platform on Climate Governance (KPCG) has said. In a statement released on the International Day for the Conservation of the Mangrove Ecosystem, Anne Tek, the National Coordinator for the KPCG said conserving the mangroves will improve the coastal environment and boost the contribution of the blue economy to the national GDP. “Mangroves provide breeding grounds for the fish, which contributes to the national…
SOMA INKURUUkraine yaba igiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingano
Ukraine yatangaje ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku byambu byayo byo ku nyanja ya Black Sea “mu minsi” iri imbere, bijyanye n’amasezerano yanditse amateka yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye, yashyizweho umukono ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022. Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine Oleksandr Kubrakov yagize ati “Niba impande zombi zitumye habaho umutekano, amasezerano azashyirwa mu bikorwa. Nizitabikora, ntazashyirwa mu bikorwa”. Ku wa gatandatu, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile ku cyambu cya mbere kinini cya Ukraine cya Odesa, bituma habaho kugira impungenge ko aya masezerano ashobora kudakurikizwa. Igitero…
SOMA INKURUUSA: Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera
Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu n’ababyeyi be bishwe barashwe ubwo bari bari mu nkambi yo kuruhukiramo muri leta ya Iowa muri Amerika, nk’uko polisi yabitangaje. Imirambo ya Sarah Schmidt na Tyler Schmidt, bombi b’imyaka 42, hamwe n’umukobwa wabo Lula yasanzwe mu ihema ryabo muri pariki irimo ubuvumo ya Maquoketa Caves State Park. Umuhungu wabo w’imyaka icyenda yarokotse icyo gitero, nk’uko umuturanyi yabivuze. Polisi yemeza ko umugabo w’imyaka 23 ucyekwaho kubarasa, yahise yirasa. Umurambo we na wo wasanzwe muri iyo pariki. Harimo gukorwa iperereza ku byabaye, ndetse pariki ya Maquoketa Caves State…
SOMA INKURUKenya: Polisi iravugwaho gusaka ibiro bya vice Perezida yo ikabihakana yivuye inyuma
Polisi ya Kenya mu murwa mukuru Nairobi yasatse ibiro byemezwa ko bifite aho bihuriye na Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, uyu akaba ari umwe mu bakandida bakomeye bo ku mwanya wa perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani. Umutegetsi wo muri polisi yavuze ko abapolisi bafashe mudasobwa ebyiri na mugabuzi (servers) ebyiri. Umutegetsi wo mu bunyamabanga bushinzwe ibikorwa byo kwamamaza uyu Visi Perezida wa Kenya yabwiye BBC ko badashaka gushorwa mu byo yise “ibintu byo ku ruhande gusa n’ibintu byo kurangaza”. Uku gusaka kubaye mu…
SOMA INKURU