Ingaruka z’ibiza: Ahari umuhanda hahindutse icyuzi


Nyuma y’aho umuhanda umaze imyaka ibiri warangiritse ku buryo n’imodoka zawukoreragamo za RITCO zavaga i Kigali zijya i Zaza zahagaritse kuwunyuramo bitewe no kuba ahari umuhanda harahindutse icyuzi;  ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko uyu muhanda uhuza aka karere n’aka Ngoma unyuze ahazwi nka Cyaruhogo ugahinguka mu murenge wa Zaza, ugiye gukorwa hashyirwemo ibiraro bishya bizatuma uhinduka nyabagendwa.

Bamwe mu batuye muri ibi bice baherutse kubwira itangazamakuru ko babangamiwe n’iyangirika ry’uyu muhanda ngo kuko ryatumye iterambere bari bagezeho risubira inyuma.

Umwe yagize ati “ Ubundi twavaga i Kigali duhita twambuka i Rwamagana tugera iwacu ntibiduhende, none ubu bisaba kuzenguruka i Ngoma, byatumye amafaranga twategeshaga yiyongera cyane.”

Hari undi uheruka kubwira itangazamakuru ko kuhambuka byatangiye baca 200 Frw none ubu basigaye bishyura 500 Frw ubundi bakaguheka ku mugongo bakakwambutsa hakurya. Uyu muturage yavugaga ko bibabangamiye cyane aho ngo buri gihe ubuyobozi buhora bubabwira ko uzakorwa bagategereza bagaheba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aherutse kubwira itangazamakuru ko Intara yabafashije ikabakorera ubuvugizi, yizeza abaturage ko mu minsi mike imirimo yo kuwukora izatangira hashyirwamo ibiraro bishya.

Yagize ati “ RTDA yamaze gukusanya ibyari bikenewe n’ingengo y’imari yarabonetse ubu bari kumvikana na Minisiteri y’Ingabo kuko ni ikintu cyihutirwa cyane, binyuze mu masoko byatinda cyane, bari kureba uburyo Engineering Brigade na Horizon aribo bakora uyu muhanda mu buryo bwihuse.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazakora ibiraro ngo kuko ni byo bibabaje cyane ubundi ngo unatunganywe neza ku buryo wongera kuba nyabagendwa.

 

UBWANDISTI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.