Akora ubuhinzi budasanzwe, arifuza guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Kidamage Jean Pierre, ni umwe mu rubyiriko rukora ubuhinzi, we akora ubuhinzi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’amasaro ndetse akanayongerera agaciro. Mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bw’amasaro, akoramo ibikoresho binyuranye birimo imitako, amarido, amashapure, ibinigi bigezweho biherekejwe n’ibokomo byabyo n’amaherane. Arifuza guha agaciro “Made in Rwanda” Kidamage wifuza guca ibikomoka ku masaro bituruka mu mahanga akimika ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, afite company yitwa ” Zamuka Rwanda Ltd”, ikorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, mu mudugudu wa Nyamirambo, atangaza ko afite indoto…

SOMA INKURU

Bahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra

Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”.  Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda. Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa,  atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui. Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo.…

SOMA INKURU

Uganda: Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera

Kuwa 13 Ugushyingo, Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera, aho cyagaragaye  mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Jinja  ivuye mu bice byo  hagati mu gihugu.  Kuva tariki 20 Nzeri muri uyu mwaka, nibwo iki cyorezo cyatangira mugarahara muri Uganda, aho n’umubare ugenda uba munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana.  Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa. Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko…

SOMA INKURU

Iby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe. Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira. Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja. Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo…

SOMA INKURU

Gutakaza Umujyi wa Kherson byafashwe nko gutsindwa Kuri Putine

Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, ibi ku basesenguzi ba politike bifatwa nk’aho icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho. Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane. Kuwa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba…

SOMA INKURU

Abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda

Abanye-Congo batangiye guhunga binjira ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022, banyuze mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu ku mupaka wa Kabuhanga. Abahungiye mu Rwanda bivugwa ko ari abaturutse mu duce dutandukanye turimo Ruhunda na Buhumba mu Burasirazuba bwa RDC. Hari n’abavuye muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo. Bakigera mu Karere ka Rubavu, aba Banye-Congo bahise bajyanwa gucumbikirwa mu ngo z’abaturage kugira ngo babone aho kurambika umusaya. Abaturage bavuye muri RDC bahunze intambara imaze iminsi ibera mu…

SOMA INKURU

Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi niyo nzira yahisemo

NISHIMWE Aimable ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga ku myaka 23, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye muri scince (PCB), akaba afite Company “PRE EMINENT Ltd” ikora ubuvumvu mu karere KARWAMAGANA,  umurenge wa KARENGE,  akagari ka  BICACA. umudugudu wa RUNZENZE agamije gufasha abaturage bo mu RWANDA kubangurira ibihigwa hakoreshejwe inzuki bityo umusaruro w’ibihigwa ukiyongera ari nako umusaruro w’ubuki uboneka ku isoko.   NISHIMWE yatangaje ko yatangiye n’ubworozi bw’ingurube anabufatanya no gutanga serevisi zo guhugura urubyiruko mu gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, anahugura urubyiruko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi anabahishurira amahirwe ari mu…

SOMA INKURU

Nyamasheke: Yafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi

  MANIRAGABA Theogene ni umuyobozi mukuru wa Company New Innovation Services, akaba ari umwe mu rubyiruko wanze guheranwa n’ubushomeri nyuma yo kurangiza kaminuza mu icungamutungo, aba rwiyemezamirimo aho ari mu rugamba rwo guhangana n’imirire muri Nyamasheke ndetse n’ahandi hose mu Rwanda abakorera kawunga yujuje ubuziranenge hamwe n’ifu y’igikoma. Maniragaba yagize ati: Dukorera mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Cyato aho dukora ifu y’akawunga yitwa “Akanyuzo” hamwe n’ifu  y’igikoma igizwe n’amasaka, ingano, umuceri na soya ikaba ari umwimerere kandi ikoranye isuku, byose tubitangira ku giciro cyiza haba ku barangura ndetse n’abagura…

SOMA INKURU

Youth, key actors on strengthening the use of biotechnology in agriculture- Dr NDUWUMUREMYI

By Diane NIKUZE NKUSI The growth rate of the world population continues to increase day by day. World population projected to reach 9.8 billion in 2050 as United Nations revealed. It means that the resulting in a serious need to increase agricultural production by all means, among them there is the use of modern biotechnology in the production of genetically modified crops. This will mean obtaining sufficient, healthy, safe and nutritious food needed to feed the world’s growing population. Since Rwanda’s population is made up of young people, they can bring innovative…

SOMA INKURU

Ruhango: Yasanzwe mu kiziriko cy’ihene yapfuye

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Nyabinyenga, mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Ruhango,  witwa Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu kiziriko cy’ihene yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022. Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu. Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye nimugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko…

SOMA INKURU