Bimwe mu bibuga by’indege byafunze imiryango kubera ubwiyongere bw’inkubi y’umuyaga ivanze n’amahindu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko muri Leta ya Floride, bikaba byangije ibikorwaremezo binyuranye n’ibidukikije ndetse binahagarika ingendo z’indenge.
Ingendo z’indege zisaga 1200 muri iki gihugu zasubitswe k’ubw’ iyi inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Nicole’ byibasiye Leta ya Florida.
Iyi nkubi y’umuyaga ifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha nk’uko ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza.
Nibura ingendo z’indege 1212 muri Amerika nizo zasubitzwe kuri uyu wa Kane, bigira ingaruka ku bagenzi n’ubucuruzi muri Amerika no mu mahanga. Bije byiyongera ku zindi ngendo zisaga 900 zasubitswe kuri uyu wa Gatatu.
Uyu muyaga waturutse mu birwa bya Bahamas winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri uyu wa Gatatu ndetse hari impungenge ko ushobora kuza kwangiza byinshi mu gihe waba ukomeje ku muvuduko uriho.
Ange KAYITESI