Kayonza: Arakekwaho gusambanya abana 4


Umugabo  w’imyaka 25 arakekwaho gusambanya abana bane bose bari munsi y’imyaka 15 bo mu midugudu ya Rebero, Kabeza na Akanyinya mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza.

Aya makuru yamenyekanye ubwo ababyeyi b’aba bana babajyanaga ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange, bikagaragara ko basambanyijwe.

Muri abo bana umwe afite imyaka itanu, uwa 15, ufite icyenda n’undi ufite itandatu, bikaba bikekwa ko yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Kabandana Patrick yemereye MUHAZIYACU ko aya makuru ari impamo, avuga ko ukekwa yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Yagize ati “ Yego nibyo. Bivugwa ko yagiye (Mugisha) ahura nabo nimugoroba bakanamarana n’igihe. Uburangare bw’ababyeyi burimo bugaragara.”

Yakomeje ati “Ntabwo bikwiriye ko umubyeyi ahishira uhohotera umwana we. Iyo babishyiramo imbaraga aba yaranafashwe. Urumva bageze igihe cyo kujyana abana kwa muganga batatubwiye nibura ngo tugote ahantu hatandukanye dufatanyije n’inzego z’umutekano. Bigera aho ukekwa atoroka.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo isaha ku yindi, bakamenya ibyo barimo n’aho baherereye kandi haba hari ikibazo bakamenyesha ubuyobozi.

ukekwaho gusambanya aba bana ari gushakishwa kuko amaze kumva anugwanugwa mu baturage yahise atoroka nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

 

 

 

Source: Muhazi yacu.rw


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.