Ni izihe ngaruka zo kwangira abangavu kuboneza urubyaro

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 yanze umushinga wo kuvugurura itegeko ririho rikemera gukoresha imiti n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15. Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu. Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021. Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana…

SOMA INKURU

Abasirikare babiri b’ipeti rya Colonel bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare, barazira iki?

Abasirikare babiri b’ipeti rya colonel mu cyumweru gishize bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru bashinjwa uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.  Hashize amazi ane uyu mujyi uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta. Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo bararegwa ibyaha bine nk’uko radio Okapi ibitangaza. Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa. Bivugwa ko aba…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje kwivugana abantu mu gihugu cy’abaturanyi, ingamba zikakaye zikomeje gufatwa

Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda. Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ebola yahitanye umuganga wakoreraga mu karere ka Mubende witwa Dr John Grace Walugembe. Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola. Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya…

SOMA INKURU

Uganda: Abavuzi gakondo bahagaritswe dore ikibyihishe inyuma

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy’ikiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu. Museveni yanategetse abashinzwe umutekano guta muri yombi abantu bacyekwa ko banduye iyi virusi, mu gihe baba banze kwishyira mu kato. Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye. Yabwiye abavuzi gakondo n’abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola. Bibaye nyuma y’urupfu rw’umugabo wari ufite imyaka 45,…

SOMA INKURU

Uruganda rukora imiti rwafunzwe imiryango, rurazira iki?

Abashinzwe ubuzima mu Buhinde bategetse ko uruganda rw’imiti y’inkorora ya sirop/syrups ruhagarika ibikorwa nyuma y’uko iyo miti yarwo ihujwe n’imfu z’abana muri Gambia. Maiden Pharmaceuticals yarenze ku mategeko “mu gukora no gusuzuma ibikorwa byayo”, nk’uko abagenzuzi mu Buhinde babivuze. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryari ryaburiye isi kubera imiti inyobwa ine y’inkorora y’uru ruganda yatumye hapfa abana hafi 70. Iperereza n’ubu rirakomeje mu Buhinde no muri Gambia. Abashinzwe ubugenzuzi bavuze ko bahagaritse ibikorwa byose byo gukora imiti by’uru ruganda rw’i Delhi nyuma yo kubona ko rwarenze ku mabwiriza…

SOMA INKURU

Hari umuburo ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

Itsinda ry’Impiguke, ryitwa Observatoire volcanologique de Goma, OVG, mu itangazo ryashyize ahagarara, ryavuze ko ku wa 11 Ukwakira 2022, ahagana saa 3:30 ryabonye ibimenyetso bigaragaza ko impinduka kuri iki kirunga cya Nyiragongo. Iri tsinda ry’abahanga bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’iruka ry’ibirunga mu Mujyi wa Goma, ryatangaje ko hari ibimenyetso bidasanzwe byabonetse ku kirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Congo, risaba abaturage kuba maso kurushaho. Ibyo bimenyetso byabonetse mu gace ka Munigi na Kibati, aho bigaragaza ko ibikoma byacyo bigitogota. Itangazo rya OVG risobanura ko nyuma yo gusesengura ingufu ziboneka muri…

SOMA INKURU

Jimmy Gatete yasesekaye i Kigali nyuma y’igihe kitari gito

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahaba. Ibi bikaba byatangajwe n’ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru. Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda ticket yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu. Gatete, uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi, yakiniye amakipe (clubs) yo…

SOMA INKURU

Ibihugu by’Iburengerazuba byamaganye Uburusiya ariko Putin ntabikozwa

Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo byamaganye ibitero bya misile by’Uburusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv.  Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine. Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye. Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu. Putin yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka “ibindi bitero bikaze”. Naho Dmitry…

SOMA INKURU

Rusizi: Yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gusambanya uwo yabyaye akamutera inda ubugira kabiri

Mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 41 ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 17 akanamutera inda yasabiwe gufungwa imyaka 25 Ni mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe. Buvuga ko yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019, amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo. Uwo mugabo ngo ntiyacitse ku ngeso ye kuko yongeye kumutera inda mu…

SOMA INKURU

Kwangirwa gukorera igitaramo i Dubai arabishinja Uganda

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda wanahanganye na Perezida Museveni mu matora ashize, aratunga urutoki  abategetsi ba Uganda kuba inyuma y’ihagarikwa ry’ igitaramo cyari kubera Dubai. Ibi yabitangaje nyuma yo kumara amasaha umunani ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano za Dubai, aho yemeza ko yatengushywe bikomeye n’ihagarikwa ry’igitaramo cye cy’ubugiraneza kigamije gufasha bamwe mu bimukira bakomoka muri Uganda bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ku rubuga rwa Twitter uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Guverinoma ya Uganda iri inyuma y’ihagarikwa ry’iki gitaramo mu buryo…

SOMA INKURU