Inzu zo mu kajagari ko mu midugudu ya Kangondo na Kibiriraro kazwi cyane nka ‘Bannyahe’ zamaze gusenywa ‘zose’ nk’uko bamwe mu bari bahatuye ndetse n’abategetsi babivuga. Ku cyumweru, Jean de la Paix Barawugira yabwiye BBC ati: “Ubu nta nzu n’imwe ihari. “Zose banyujijeho katerepurari, nanjye ibyanjye bahise babihirika n’ibikoresho bimwe bitaravamo”. Kuwa kane, abatuye aka gace babyutse basanga kagoswe abapolisi bitwaje intwaro nta wemerewe kuhinjira no gusohoka, drones zanyuze hajuru zibaha ubutumwa bwo kwimuka ako kanya. Kuwa gatanu imashini zisenya zaramukiye muri izo nzu, abakuriye Umujyi wa Kigali bari batanze…
SOMA INKURUDay: September 19, 2022
Abarimu basambanya abana baraburirwa
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku kibazo cy’abarimu bafite ingeso mbi zirimo ubusinzi no gusambanya abangavu bigisha. Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, mu kiganiro yatanze ku bayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo cyabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Hari mu biganiro bigamije kwibukiranya inshingano n’umusanzu wabo mu miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri. Yagarutse ku myitwarire mibi y’abarimu iri kugaragara muri iki gihe irimo ingeso mbi z’ubusinzi no…
SOMA INKURU