Ubufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa buzakemura iki?

Abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa batangiye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa n’uko bafatanya kugira ngo imfu z’abana bapfa bavuka mu gihugu n’iz’abagore bapfa babyara zarushaho kugabanuka. Ubu bufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa bwatangiye binyuze muri gahunda ya Leta y’u Bushinwa izwi nka ‘The Belt and Road ‘Global Partnership seed fund project’’, igamije gufatanya n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu bijyanye n’ubuvuzi. Dr Muhuza Marie Parfaite Uwimana ukomoka mu Rwanda ariko kuri ubu akaba ari gukorera impamyabumenyi y’Ikirenga muri Women’s Hospital, Zhejiang University of School of Medicine…

SOMA INKURU

Dore imiti yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha. Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo. Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n’uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora. Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti “Ikurwa ku isoko ry’iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri…

SOMA INKURU

Barasaba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga hafi yabo

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Nzeli ubwo abaturage bo mu karere ka Nyagatare basobanurirwaga n’imikorere ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera,  basabye ko bakwegerezwa ishami ryayo kuko byabafasha cyane mu butabera. Ni mu bukangurambaga iyi laboratwari yatangiye bwo kuzenguruka uturere isobanurira abaturage imikorere ya RFL kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa na serivisi gitanga batangire bayigane ku bwinshi. Muri serivisi batanga basobanuriye abaturage harimo serivisi yo gupima uturemangingo ndangasano, serivisi yo gupima uburozi n’ingano za alcohol iri mu maraso, serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire,…

SOMA INKURU