Gicumbi: Umwana wasambanyijwe na se yemeza ko yatereranwe


Haravugwa umugabo wacunze umugore we adahari agasambanya umukobwa we w’umwangavu, none ubu umwana yabuze ubufasha.

Byabereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo muri uyu mwaka.

Uyu mukobwa waganiriye na BTN, yatangaje ko hashize igihe ababyeyi be batandukanye agasigarana na se umubyara mu mu rugo ari nabyo byamuhaye urwaho rwo kumusambanya.

Ati “Mama na papa baje gutandukana twebwe abana bato dusigarana na Papa hanyuma aza kugira ingeso mbi amfata ku ngufu mfite imyaka 13.”

Ngo si ubwa mbere uwo mugabo akoze ayo mahano kuko yabikoze no ku mwana we mukuru nk’uko uyu mwana abivuga.

Ati “Ntabwo ari njye papa yabikoreye gusa kuko na mukuru wacu yarabimukoreye”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y’aho bibereye yahise agira ipfunwe ryo gukomeza kuba mu rugo akahava. Avuga ko icyatumye atabimenyekanisha harimo ubwoba no kuba mukuru we yarabibwiye ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Uwo mugabo yabajijwe icyo avuga kubyo umukobwa we amushinja, undi abihakana yivuye inyuma avuga ko bamubeshyera ahubwo ari akagambane yakorewe n’umugore we kuko batandukanye.

Ati “Ibyo n’ibintu ni uruvangitirane kuko hari n’ubundi nashwanye na mama we turanatandukana anshinja kuryamana na mukuru w’uwo mwana, rero ibyo bitekerezo byose abikuru kuri nyina.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko bagiye guhura n’umwana bagacukumbura icyo kibazo maze agahabwa ubutabera.

Ati “Tugiye guhura na we ducukumbure icyo kibazo nk’ubuyobozi kuko nta mpamvu yo kutarenganurwa.”

Meya Nzabonimpa yaburiye abantu bishora muri ibyo byaha ko inzego z’ubuyobozi zitazabihanganira kandi ko guhohotera abana ari icyaha kidasaza.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.