Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’umunsi umwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda “ARJ” ku bufatanye na UNICEF, basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku buzima bw’umwana haba ako kanya cyangwa mu gihe kirekire.
Mwarimu wigisha itangazamakuru muri Kaminuza zinyuranye, Pasteri Uwimana Jean Pierre yatangaje ko nk’abanyamakuru bakurikirwa n’abantu benshi bakwiriye kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bana.
Pasiteri Uwimana Jean Pierre Umwarimu muri Kaminuza zinyuranye z’itangazamakuru
Yagize ati” Hari imvugo usanga zikoreshwa aho bavuga ngo uriya mwana wo mu muhanda ukibaza niba uwo mwana yarabyawe n’umuhanda, mu byukuri izi mvugo n’izindi zitesha agaciro umwana”.
Hanibukijwe ko abana bagomba kurindwa cyane hirindwa kubakoresha mu biganiro bifatwa nk’ibyubuvugizi kuko nubwo bishoka ko umwana aba akemuriwe ikibazo ariko bishobora kumugiraho ingaruka mu gihe kirekire.
Twbibutsa ko UNICEF yafashije u Rwanda gukora impinduka z’ingenzi mu myaka ishize, aho hashyizweho ibigo 44 byita ku bahohotewe “One-Stop Centres”, hashyizweho abantu bahuguriwe gutanga ubujyanama ndetse n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu, inzobere mu mategeko, Polisi, ndetse n’abakorerabushake bazwi nk’ “Inshuti z’Umuryango” bagera ku 3,000 bakora ibijyanye no kurengera umwana.
NIKUZE NKUSI Diane