U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Handball “Handball Championship 2022” 


Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022,  mu Rwanda haratangizwa irushanwa rya Africa “Handball Championship 2022”  rikaba rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 18 hamwe n’abarengeje imyaka 18.

Amatsinda y’abatarengeje imyaka 18 agizwe n’amakipe icyenda hamwe n’makipe y’abatarengeje imyaka 20 agabanyijemo amatsinda 2 agizwe n’amakipe icyenda.

Itsinda A

Congo Brazaville
Libya
Morocco
Uganda

Itsinda B

Algerie
Burundi
Egypt
Madagascar
U Rwanda

Itsinda A

Angola
Centre Afurika
Morocco
Rwanda
Tunisia
Itsinda B

Argeria
Congo Brazaville
Egypt
Libya

Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe muri BK Arena, umukino wa mbere ukaba uzahuza  u Rwanda na Centrafrique.

Tuyisenge Pascal,  Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda “Ferwahand” , yatangaje ko ibihugu 13 ari byo byari biteganyijwe ko bizitabira aya marushanwa ariko Tchad ntiyabashije kwitabira.

Yakomeje agira ati “ Ikipe yacu iriteguye Kandi tuzabona amarushanwa ashimishije kandi n’intsinzi tuzayibona.”

Ibihugu 13 ni byo byari biteganyijwe kwitabira aya marushanwa ariko Tchad nticyitabiriye, bivuze ko  ibihugu 12 aribyo  bizitabira iri rushanwa.

 

 

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.