Sobanukirwa kurushaho ibarura rusange rya gatanu ribura iminsi mike

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” cyatangaje ko imyiteguro ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda igeze kure,  rikazaba muri Kanama 2022, guhera tariki 15 kugeza tariki 30. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Muri iki gihe u Rwanda ruri kwitegura ku nshuro ya 5 ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire (Population and Housing Census, ‘PHC’) riba buri myaka 10, aho hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi, harimo…

SOMA INKURU