Huye: Umugore ntiyasigaye mu rugamba rw’iterambere


Ku munsi w’umugore uba buri mwaka tariki 8 Werurwe, akarere ka Huye kawuzihirije mu mirenge inyuranye, aho abagore bo murenge wa Mbazi bawizihije bishimira ibikorwa byiza bagezeho bitanga icyizere cy’iterambere.

Abagore banyuranye bo muri uyu murenge bibumbiye mu mashirahamwe anyuranye abafasha kwiteza imbere hagendewe ku bumenyi buri wese aba afite, rimwe muri ayo mashyirahamwe harimo Mafubo ( kurinda umugore mugenzi wawe ko yashungerwa) ni umuryango ukorera mu karere ka Huye, wiyemeje kugendana n’umugore mu bibazo ahura nabyo ibyo ari byo byose haba mu bujyanama ndetse no bikorwa binyuranye, ukamuherekeza kugeza ageze ku gisubizo.

Mukundente wemeza ko kujya mu ishyirahamwe byamuhiduriye ubuzima (Foto N. Nkusi Diane)

Umwe mu bagore biteje imbere ndetse bagahindura ubuzima abikesha kujya muri iri shyirahamwe n’abagore bagenzi be ni Mukundente Claudine, wabyaye ku myaka 16 abyara umwana ufite ubumuga, yemeza ko yahinduye ubuzima kuko mbere nta cyizere cy’ubuzima yarafite.

Ati “Mbere yo kujya muri iri shyirahamwe niyumvaga nk’umuntu ugayitse, dore ko nabyaye igihe kitageze, mbyara umwana ufite ubumuga bw’ingingo zose, numvaga nta kintu nashobora, bikanshora mu kwiheba, bigatuma nywa inzoga nkajya no bintu bibi bitandukanye, ariko kuva najya muri iri shyirahamwe umuyobozi akanganiriza, akanyereka ko nshoboye, byatumye nigirira icyizere dore ko nari nsanzwe nzi kuboha ibiseke”.

Mukundente yakomeje atangaza ko kuri ubu ubuzima bumworoheye abikesha kwishyira hamwe na bagenzi be, aho yemeje ko akorera mu rugo bigatuma abasha kwita ku mwana we wavukanye ubumuga, kandi ibyo yaboshye  umuyobozi w’ishyirahamwe akabishakira isoko ndetse akanamugira inama iyo abonye hari ibidakoze neza.

Uwimana watangiye ubudozi akorera ku rubaraza bamuha urw’amenyo kuri ubu akaba yemeza ko atunze amamiliyoni (Foto N.Nkusi Diane)Undi mugore witeje imbere ni Uwimana Amina ukora umwuga w’ubudozi, watangaje ko yatangiye adodera ku rubaraza ndetse abantu birirwa bamuseka, ariko nyuma yo gufata inguzanyo y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frs) yahinduye ubuzima aho kuri ubu ageze ku rwego rushimishije.

Ati “Ubu mfite aleriye ikomeye, nkorera mu mujyi wa Huye, ndonda ibintu binyuranye yaba amabubu, amakote, ibitenge, ibikapu n’ibindi binyuranye. Abirirwaga banseka nkikorera ku ibaraza ubu barumiwe, kuko mfite inzu nubatse mfatanyije n’umugabo wanjye ifite agaciro karenze miliyoni 30, mfite inka, mbese niteje imbere kandi mbayeho neza mbikesha gushirika ubute nkakunda umurimo”.

Ubuyobozi bwishimiye ibyo abagore bagezeho mu kwiteza imbere

Depute Mukabagwiza na moyer w’akarere ka Huye bifatanyije n’abaturage ba Mbazi mu kwizihiza umunsi w’umugore (Foto N. Nkusi Diane)

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yatangaje ko umugore agomba kugira uruhare mu iyubakwa ry’umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ati “ Nishimiye ibyo Abadahigwa b’ indatirwabahizi bagezeho by’umwihariko agashya bafite bise “nkundira wige” kagira uruhare mu kwiteza imbere k’umugore, nk’ubuyobozi bw’akarere twiteguye gufatanya na SNF kwesa imihigo”

Vice Perezida w’inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Eda Mukabagwiza yatangaje ko yishimiye cyane ibikorwa bitandukanye abagore bo mu murenge wa Mbazi bagezeho, yemeza ko bitanga icyizere cy’iterambere, anishimira uruhare rw’umugore ndetse n’umugabo bafatanyije mu bikorwa by’iterambere bifasha umuryango kuba mwiza kandi utekanye.

Ati “Ubufatanye mu byiciro binyuranye twibona nk’abanyarwanda biizadufasha kwiyubaka, gukunda igihugu ndetse no kwiteza imbere”.

Uyu muyobozi yagarutse ku kibazo cy’ingwingira ry’abana aho yibukije ko kizakemuka ariko buri wese abigizemo uruhare, yanasabye ababyeyi kugira uruhare mu kugaburira abana ku mashuri niyo haba nta mafaranga ahari akaba yatanga ibiribwa mu byo yejeje.

Ku nsanganyamatsiko y’umunsi w’umugore ku rwego rw’isi ndetse no ku rwego rw’igihugu igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”

Abagore nka ba mutima b’urugo bibukijwe inshingano zabo mu kubungabunga ibidukikije (Foto N.Nkusi Diane)

Depite Mukabagwiza yayivuzeho agira ati “Natwe hari igihe tugira uruhare mu kwangiza ibidukikije mu buryo butandukanye, ariko nka mutima w’urugo afitemo ijisho rikomeye, ahagurukiye kugira ibyo yirinda n’ibyo afasha umuryango we kwirinda hari byinshi twagenda dufasha gahunda za leta cyane cyane ibijyanye no kubungabunga ibidukikije maze iyi mihindagurikire y’ibihe iri kujyenda igira ingaruka ku isi n’igihugu cyacu kidasigaye tugahangana nayo”.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.