Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe. Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp. Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa. Ibi byabereye mu karere…
SOMA INKURUDay: August 1, 2022
Umunyamabanga wa Loni, António Guterres yamaganye ibyakozwe na Monusco, anizeza ubutabera
Ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda abandi barakomereka, ibi byatumye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atangaza ko yashenguwe no kumva ko Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zica abantu. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Monusco bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru. Mu gihe abaturage bavuzaga induru hahise humvikana amasasu bose bakwira imishwaro, nyuma byaje kumenyekana ko aya masasu yarashwe n’ingabo…
SOMA INKURUBane bakekwaho gutwika Parike ya Nyungwe batawe muri yombi
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’umurenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye, kuri ubu hakaba hafashwe bane bakekwaho gukora kiriya gikorwa. Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yatangarije igihe ko inzego zibishinzwe zimaze guta muri yombi abantu bane ndetse ko iperereza rikomeje. Ati “Iyo ujyayo ni ahantu ubona hameze nk’ahiherereye. Ku munsi wa mbere tujya kuzimya hari aho twagiye dusanga imitego…
SOMA INKURU