Bandebereho, gahunda itanga icyizere mu gukumira ihohoterwa ribera mu miryango

RWAMREC (Umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu gufata iya mbere barwanya ihohoterwa), yatangije gahunda ya Bandebereho mu buryo bw’igerageza muri 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika. Iyi gahunda yageragerejwe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana, aho bahitagamo umuryango bagendeye ku kuba umugore atwite cyangwa bafite umwana uri mu minsi 1000 kugeza ku bafite umwana w’imyaka 5, ikaba yari igamije kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango binyuze mu biganiro…

SOMA INKURU

Imbamutima z’abanyarwanda batahutse bava DRC

Abanyarwanda 103 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko bari babayeho nabi kubera umutekano muke. Muri abo 103 baje up abagabo ni 15, mu gihe abasigaye ari abagore n’abana. Abatashye bavuga ko binjiye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 2022 banyuze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, bavuga ko batangajwe no kubona u Rwanda rwarabaye rwiza mu gihe aho bari batuye mu mashyamba babeshywaga ko abaje bicwa cyangwa bagafatwa nabi. Uwase Kamanzi ufite imyaka 28, yatahanye abana batatu. Avuga ko umugabo we yishwe mu ntambara ziheruka…

SOMA INKURU

Yeguye asaba abo yayoboraga gukomeza inshingano

Mu bwongereza hatangajwe gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,  Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe asaba abagize guverinoma yarayoboye gukomeza inshingano kugeza igihe hazabonekera Umuyobozi mushya. Mu rye Boris Johnson yatangaje ko yatowe n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 1987 akaba ari na we wagiraga umubare munini w’amajwi guhera mu 1979. Ashimangira ko atewe ishema n’ibyo yakoze mu myaka yose amaze ku buyobozi, anavuga ko muri ibyo harimo kuba I cye  cyaravuye muri COVID-19 cyemye kuko ari na cyo cyagejeje inkingo ku baturage benshi mu gihe gito ku…

SOMA INKURU

Ivugurura mu mikorere y’abajyanama b’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hazavugururwa imikorere y’abajyanama b’ubuzima bitewe n’uko hari abageze mu zabukuru bafite intege nke batagishoboye izo nshingano, ibi kandi ngo bizajyana no kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo. Bamwe mu baturage ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bashima akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima, kubera serivisi batanga zibaramira mu gihe barwaye. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu mwaka w’1995, yatangiranye n’abajyanama  b’ubuzima basaga ibihumbi 12 none kuri ubu basaga ibihumbi 58. Iyi Ministeri ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bwagaragaje ko…

SOMA INKURU

Impinduka ku myubakire ya Stade Perezida Kagame yemereye abaturage

Stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza,  byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa. Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade olympique ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo…

SOMA INKURU

Boris Johnson mu nzira zo kwegura

Hashize iminsi ibiri abagize Guverinoma ya Boris Johnson batangiye kwegura hamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, umwe mu bantu ba hafi ba Johnson yatangaje ko mu masaha 48 ashize, yari afite gahunda yo gukomeza guhatana ku buryo adatega amatwi amajwi amusaba kwegura. Gusa aho bigeze ngo ni uko ari bwegure. Bivugwa ko ari buve ku buyobozi bw’ishyaka rye ariko akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Ukwakira ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya. Johnson byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’u Bwongereza kuri uyu…

SOMA INKURU

Down Town hagaragaye umurambo w’umukobwa utamenyekanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu mudugudu wa Nyarurembo,  akagari ka Kiyovu,  mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka “Down Town”. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa. Abaturage bari aho ibi byabereye babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye. Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso…

SOMA INKURU

Ruhango: Umuyobozi w’akarere yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yabwiye itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane. Bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango kuva ku rwego rw’akarere, abo mu mirenge bakunda guhura kenshi  mu nama n’abagize Komite Nyobozi y’aka karere bashinja Umuyobozi w’akarere ka Ruhango kubuka inabi iherekejwe n’ibitutsi ku bintu bitoya baba babajijwe. Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage. Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko…

SOMA INKURU

Imfungwa 600 zatorotse gereza

Minisiteri y’Umutekano muri Nigeria yatangaje ko imfungwa zigera kuri 600 zatorotse gereza ya Abuja.Iyi minisiteri yavuze ko ahagana saa yine z’ijoro kuwa kabiri aribwo muri gereza humvikanye urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Islam. Izo nyeshyamba bivugwa ko ari zo zatumye izo mfungwa zitoroka kuko zasenye urukuta rw’igipangu cya gereza, imfungwa zikabona uko zitoroka. Leta ya Nigeria yatangaje ko abasaga 300 batorotse bafashwe abandi bakigarura, nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga. Izo nyeshyamba kandi zasize zishe umurinzi umwe wa gereza. Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza, ni…

SOMA INKURU

Nyuma yo guterwa inda imburagihe bagiye gufashwa kwigira

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye kubaka ikigo ntangarugero kigisha imyuga itandukanye abangavu batewe inda imburagihe bikabafasha kwigira no kubona ubushobozi butuma babasha gufasha abana babo. Ni ikigo kigiye gutangira gikodesha kikazatangirana abangavu 100 muri Kanama kibigisha imyuga itandukanye ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda ndetse na Mastercard Foundation. Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021, mu turere dutatu tuza ku isonga aka mbere ni Nyagatare gafite abangavu…

SOMA INKURU