RDC: I Goma abaturage bigabije ibiro bya MONUSCO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abanye- Congo  bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barayifunga bakoresheje amabuye n’imbaho ndetse bigabiza ibiro by’ Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “MONUSCO”  basahura ibikoresho bitandukanye banatwika imodoka z’uyu muryango bawusaba kubavira mu gihugu. Iyi myigaragambyo ikomeye yateguwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi (UDPS) ije yunganira iyari yatangijwe n’abagore bari bamaze iminsi mu marembo y’ibiro bya MONUSCO basaba ko izi ngabo zava mu gihugu kuko ntacyo zimariye abaturage ba…

SOMA INKURU

Yahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga asabirwa gufungwa burundu

Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge, mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Uru rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga. Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore wahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga. Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw’amaherere. Tariki 12 Kamena 2022, nibwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo…

SOMA INKURU