Usanga hirya no hino mu Rwanda hagaragara ibibazo by’abana basambanywa ndetse bagaterwa inda imburagihe, akenshi abagabo bakuze cyangwa abasore nibo bashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iki kibazo. Ariko siko byagenze mu karere ka Ngororero , mu murenge wa Muhororo, ahagaragaye umwana watewe inda ku myaka 14, uwayimuteye akaba atarigeze akurikiranywa kuko nta tegeko rimuhana.
Uwatewe inda muri iyi nkuru yiswe Mukamana, akaba yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, we ubwe ibyo yabwiye itangazamakuru ndetse binahura n’ibyo yabwiye umubyeyi we ni uko uwamuteye inda ari umunyeshuri bigaga ku kigo kimwe ufite imyaka 16, akemeza ko yatewe inda nta gufatwa ku ngufu kubayeho cyangwa kumushuka ngo kuko we ubwe niwe wisangiye umuhungu iwabo.
Ati ” Njye ubwanjye ni njye wagiye kumureba iwabo habaho kuryamana, njye kuko nari mfite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere birangira ntwaye inda, mbanza kugira ngo narwaye inzoka ariko mbuze imihango igihe kinini nibwo naketse ko naba ntwite”.
Mukamana akomeza atangaza ko uriya mwana mugenzi we wamuteye inda yabanje gufungwa ariko nyuma baza kumurekura, yemeza ko byari byamubabaje kuko yarenganaga, kuri we ngo yari kuba azize ubusa.
Icyo amategeko avuga iyo umuhungu w’ingimbi ateye inda umwangavu
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa HAGURUKA Umurerwa Ninette yatangaje ko iyo habayeho kuryamana abana bose barengeje imyaka 14 ariko bataruzuza imyaka 18, bose nta cyaha kibahama, kereka iyo umuhungu cyangwa umukobwa yasambanyije mugenzi we ku gahato nibwo itegeko rimukurikirana.
Ati ” Iyo umukobwa aza kuba afite imyaka 13 ariko umuhungu afite 16 yari guhamwa n’icyaha ndetse agahabwa icya kabiri cy’igihano giteganywa ku muntu wasambanyije umwana, ariko itegeko rya 2018 rivuga ko muri iki kibazo cyabaye ntawe itegeko rikurikirana cyane ko nta cyaha cyo gusambanya ku ngufu cyabayeho”.
Ninette akomeza atangaza ko ababyeyi bagomba kwicara bakumvikana ku buryo uriya mwana ugiye kuvuka bazamurera ndetse bakamwandikisha, abandi bagakomeza amashuri kugeza igihe abamubyaye bazagira imyaka y’ubukure bakagira ubushobozi bwo kwita ku mwana wabo.
Amakimbirane mu miryango kimwe mu bishora abana mu busambanyi
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa bagiye baterwa inda imburagihe bakubwira ko ababyeyi babo batandukanye ugasanga badatinya gutangaza ko kutumvikana ndetse no kutaba hamwe kw’ababyeyi babo bifite uruhare mu bibazo byababayeho.
Iki kibazo ni nako kimeze kuri Mukamana aho papa we na mama we batakibana batandukanye, kuri ubu akaba abana na mama we gusa, aho yemeza ko atabona akanya ko kuba hamwe n’abana kuko umwanya munini awumara ashakisha ibibatunga.
ati ” Papa yirukanye mama ahora amubwira ko azamwica kugeza n’ubwo yajyaga acomeka intsinga akamufatisha amashanyarazi, byageze aho rero mama arahava hamwe nanjye na basaza banjye babiri, kuko nta kintu papa amufasha, mama ahora ashakisha ibidutunga nta mwanya ajya abona wo kwicarana natwe, kugeza nubwo yamenye ko ntwite mu kwezi gushize nabwo ari uko abibwiwe na nyogukuru kandi ngomba kubyara muri uku kwezi kwa cyenda”.
Mukamana atangaza ko iki kibazo cy’ababyeyi batabana agisangiye n’uriya muhungu bagiye kubyarana ngo kuko nawe papa we na mama we batakibana batandukanye, akaba abana na mama we gusa.
Imibare itangwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bugaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe. Intara y’i Burasirazuba niyo yagaragayemo ibyaha byinshi kuko mu mwaka wa 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwakiriye ibirego 1,466 harimo n’abatewe inda imburagihe.
NIKUZE NKUSI Diane