Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe, hari abafite ubumuga bavuga ko batagerwaho n’ubufasha butangwa n’inzego za leta ndetse n’imiryango y’ abafite ubumuga. Bavuga ko bibabaje kuba hari umuntu ufite ubumuga umaze imyaka itatu aba ku muhanda kandi ubuyobozi bw’ibanze bubizi. Abaturage bemeza ko ikosa ari iry’ubuyobozi n’imiryango y’abafite ubumuga, budakurikirana icyo kibazo ng0 gishakirwe umuti. Samuel Cleophas ni umwe mu bafite ubumuga butandukanye, aba mu mudugudu wa Gasuna, akagali ka Kebero, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango. Amaze imyaka itatu aba mu Muhanda mu gace ka Gikoma,…
SOMA INKURUMonth: July 2022
Kilifi CSOs urge Government to Conserve the Mangrove Forests along the Coastline
By Diane NKUSI NIKUZE The conservation of the Mangrove forests could influence the magnitude and duration of Kenya’s benefit from her planned blue economy, the Kenya Platform on Climate Governance (KPCG) has said. In a statement released on the International Day for the Conservation of the Mangrove Ecosystem, Anne Tek, the National Coordinator for the KPCG said conserving the mangroves will improve the coastal environment and boost the contribution of the blue economy to the national GDP. “Mangroves provide breeding grounds for the fish, which contributes to the national…
SOMA INKURUUkraine yaba igiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingano
Ukraine yatangaje ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku byambu byayo byo ku nyanja ya Black Sea “mu minsi” iri imbere, bijyanye n’amasezerano yanditse amateka yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye, yashyizweho umukono ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022. Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine Oleksandr Kubrakov yagize ati “Niba impande zombi zitumye habaho umutekano, amasezerano azashyirwa mu bikorwa. Nizitabikora, ntazashyirwa mu bikorwa”. Ku wa gatandatu, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile ku cyambu cya mbere kinini cya Ukraine cya Odesa, bituma habaho kugira impungenge ko aya masezerano ashobora kudakurikizwa. Igitero…
SOMA INKURUUSA: Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera
Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu n’ababyeyi be bishwe barashwe ubwo bari bari mu nkambi yo kuruhukiramo muri leta ya Iowa muri Amerika, nk’uko polisi yabitangaje. Imirambo ya Sarah Schmidt na Tyler Schmidt, bombi b’imyaka 42, hamwe n’umukobwa wabo Lula yasanzwe mu ihema ryabo muri pariki irimo ubuvumo ya Maquoketa Caves State Park. Umuhungu wabo w’imyaka icyenda yarokotse icyo gitero, nk’uko umuturanyi yabivuze. Polisi yemeza ko umugabo w’imyaka 23 ucyekwaho kubarasa, yahise yirasa. Umurambo we na wo wasanzwe muri iyo pariki. Harimo gukorwa iperereza ku byabaye, ndetse pariki ya Maquoketa Caves State…
SOMA INKURUKenya: Polisi iravugwaho gusaka ibiro bya vice Perezida yo ikabihakana yivuye inyuma
Polisi ya Kenya mu murwa mukuru Nairobi yasatse ibiro byemezwa ko bifite aho bihuriye na Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, uyu akaba ari umwe mu bakandida bakomeye bo ku mwanya wa perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani. Umutegetsi wo muri polisi yavuze ko abapolisi bafashe mudasobwa ebyiri na mugabuzi (servers) ebyiri. Umutegetsi wo mu bunyamabanga bushinzwe ibikorwa byo kwamamaza uyu Visi Perezida wa Kenya yabwiye BBC ko badashaka gushorwa mu byo yise “ibintu byo ku ruhande gusa n’ibintu byo kurangaza”. Uku gusaka kubaye mu…
SOMA INKURURDC: I Goma abaturage bigabije ibiro bya MONUSCO
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abanye- Congo bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barayifunga bakoresheje amabuye n’imbaho ndetse bigabiza ibiro by’ Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “MONUSCO” basahura ibikoresho bitandukanye banatwika imodoka z’uyu muryango bawusaba kubavira mu gihugu. Iyi myigaragambyo ikomeye yateguwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi (UDPS) ije yunganira iyari yatangijwe n’abagore bari bamaze iminsi mu marembo y’ibiro bya MONUSCO basaba ko izi ngabo zava mu gihugu kuko ntacyo zimariye abaturage ba…
SOMA INKURUYahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga asabirwa gufungwa burundu
Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge, mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Uru rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga. Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore wahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga. Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw’amaherere. Tariki 12 Kamena 2022, nibwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo…
SOMA INKURUHaiti: Imvururu zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89. Ni imvururu zatangiye tariki 7 Nyakanga 2022, hagati y’uduce tubiri ari two ‘Cite Soleil’, agace kiganjemo ubukene bukabije ndetse n’agace gatuwe cyane ka Port-au-Prince. Ubu hashize icyumweru imvururu zitangiye zidahagarara, inzego z’umutekano nka Polisi ntizigeze zitabara, mu gihe imiryango mpuzamahanga ubu irimo kugorwa no kubona aho inyuza ibiribwa n’imiti kugira ngo bigere ku babikeneye cyane. Mu itangazo ryasohowe n’abaharanira…
SOMA INKURUPapa Francis yakoze igikorwa kitigeze kibaho muri Kiliziya Gatorika
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nyakanga 2022, ababikira babiri Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat ndetse n’umulayiki, Maria Lia Zervino, Papa Francis yashyize mu kanama ngishwanama kamufasha mu up gutoranya Abasenyeri ku Isi, ubusanzwe kari kagizwe n’abagabo gusa. Ni ubwa kabiri umubikira Petrini agiriwe icyizere na Papa Francis mu gihe kitageze ku mwaka. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa yamugize Umunyamabanga Mukuru muri leta ya Vatican. Umubikira w’Umufaransa, Reungoat, ni umwe mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe abihayimana mu 2019, mu gihe Lia Zervino, ari uwo muri Argentine usanzwe…
SOMA INKURUNgororero: Atwite ku myaka 14, uwayimuteye nta tegeko rimureba
Usanga hirya no hino mu Rwanda hagaragara ibibazo by’abana basambanywa ndetse bagaterwa inda imburagihe, akenshi abagabo bakuze cyangwa abasore nibo bashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iki kibazo. Ariko siko byagenze mu karere ka Ngororero , mu murenge wa Muhororo, ahagaragaye umwana watewe inda ku myaka 14, uwayimuteye akaba atarigeze akurikiranywa kuko nta tegeko rimuhana. Uwatewe inda muri iyi nkuru yiswe Mukamana, akaba yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, we ubwe ibyo yabwiye itangazamakuru ndetse binahura n’ibyo yabwiye umubyeyi we ni uko uwamuteye inda ari umunyeshuri bigaga ku kigo kimwe…
SOMA INKURU