Gicumbi: Iterambere ryivugira, umuturage ku isonga


Gicumbi kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa  kirometero kare 829,  mu majyaruguru gahana imbibi na Burera n’igihugu cya Uganda,  Iburasirazuba hari Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo hari Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi na Rulindo, aka karere kakaba gakataje mu iterambere rirangwa n’ibikorwa binyuranye aho umuturage aza ku isonga. 

Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka umugani kuko iterambere riri mu bikorwa binyuranye ririvugira.

Mu karere ka Gicumbi huzuye umudugudu w’ikitegererezo wubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije

Muhayimana Samuel wakuwe mu manegeka akaba agiye gutuzwa muri uyu mudugudu

Muhayimana utuye mu mudugudu wa kabeza, akagali ka Nyamiyaga, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi, ni umwe mu baturage wari utuye mu manegeka, ubu akaba agiye gutuzwa muri uyu mudugudu wubatswe mu buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije.

N’ibyishimo byinshi yagize ati ” ndashimira cyane, nari ntuye mu butaka bubi, none ngiye kuba ahisanzuye kandi hakeye. Ikindi cyanshimishije ni ukuba no mu bikorwa byo kutwubakira narahawemo akazi kamfasha mu kwiteza imbere”.

Nyirabashyitsi Josiane umwe batagiraga icumbi, nawe yahawe inzu muri uyu mudugudu

Nyirabashyitsi ni umubyeyi w’abana babiri utagiraga aho acumbika nawe ari mu batoranyijwe gutuzwa muri uyu mudugudu ndetse ahabwamo n’akazi.

Ati “Kuba naratoranyijwe ni amahirwe nagize kuko iyi nzu sinari kuzabasha kuyiyubakira pe. Ikindi cyiza kuri njye ni ukuba narahawemo akazi k’ubuyede aho mpembwa amafaranga 1500 ku munsi, bikaba bimfasha guhaha, kugura mitiweli, kwishyurira abana amashuri Kandi byanamfashije kwigurira amatungo ubu mfite intama”.

Engeneer Nsengiyumva Innocent ukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’uyu mudugudu umunsi ku wundi yatangaje imirimo y’ubwubatsi irangizanya n’iki cyumweru.

Izi nzu zose hamwe ni 18 zitwaye miliyari 1 na miliyoni zisaga 600, zikaba zizatuzwamo imiryango 40, harimo ebyiri zigeretse, aho buri nzu ifite amacumbi y’imiryango 4 ( 4 in 1), izindi 16 n’izitageretse aho inzu yakira imiryango 2 ( 2 in one) hakaba harimo izifite ibyumba 2 n’izindi zifite ibyumba 3.

Hubatswe amavuriro yaruhuye abaturage gukora ibirometero byinshi bajya kwivuza

Iri vuriro ry’ibanze ryakira abarwayi bari hagati ya 40 na 60 ku munsi
Yemeza inyungu zo kwegerezwa ivuriro aho mbere byamusabaga kujya mu Bugande, aho imipaka ifungiwe yabonaga serivise z’ubuvuzi bimugoye
Umuhoza Marie France, umuyobozi w’ivuriro ry’ibanze rya Gatuna, wemeza ko ryakemuye ikibazo cy’abajyaga kwivuza muri Uganda ku kigero cya 90%

Umuhoza yatangaje ko iri vuriro ryaziye igihe kuko ryarinze benshi gukora urugendo rurerure, ikindi cy’akarusho ni ukuba bafite abaganga bahoraho b’inzobere mu kuvura amaso n’amenyo, bafite umubyaza n’abandi baforomo 4 bita ku barwayi muri serivice zinyuranye.

Ikigo nderabuzima cya Murindi nacyo cyishimiwe cyane n’abaturage 

Amashuri y’imyuga ntiyasigaye anafasha cyane abaretse uburembetsi

Muri iki kigo gifasha abahoze ari abarembetsi kwiga imyuga ndetse n’abarangije icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bahatsindiye harimo ishami ry’amashanyarazi
Irindi shami riri muri iki kigo ni iry’ubwubatsi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ati “Umuturage ku isonga” 

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yemeza ko bari ku musozo w’imihigo yeshejwe ku rwego rushimije, aho umuturage aza ku isonga 

Moyer Nzabonimpa yagize ati  “Tumaze umwaka wose twesa imihigo igera kuri 90 yo mu ngeri zinyuranye, ubu tukaba turi ku musozo wayo, twayesheje ku rwego rushimishije dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu”.

Ibi uyu muyobozi w’akarere atangaza biza bishimangirwa n’iterambere rinyuranye Gicumbi imaze kugeraho, akaba yarahamagariye abashoramari kuhayoboka.

Ati ” Akarere ka Gicumbi gafite ubutaka bweza yaba icyayi, kawa, ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi, gafite amabuye y’agaciro harimo zahabu na olfram, kujuje ahantu nyaburanga hari Musé y’igicumbi cyo kubohora igihugu ku Murindi w’Intwari ndetse n’ ikiyaga cya Muhazi gikora ku mirenge 6 yacu”.

Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, utugari 109, imidugudu 630, gatuwe n’abaturage ibihumbi 463,000, kagizwe n’ingo ibihumbi 104,259.

 

Inkuru yakozwe na

NIKUZE NKUS Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.