Umuhate w’u Rwanda mu guharanira uburinganire utangaza benshi

Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, ni umwe mu batunguwe n’umuhate u Rwanda rufite mu bijyanye n’uburinganire,  ndetse agira icyo abibazaho Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye ndetse akaza kugikoramo igitabo yise ‘The Conversation with President Kagame’. Uyu mugabo yabajije Perezida Kagame impamvu abona guteza imbere abagore mu Rwanda ari ingenzi ndetse n’icyatumye agira uwo muhate. Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko bitumvikana uburyo umuyobozi wifuza iterambere ry’igihugu cye ashobora kwirengagiza 52% by’abaturage bose. Ati “Abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda. Kuri njye mbona ari ibisanzwe kuba buri muturage yagira…

SOMA INKURU

Imibiri isaga 9000 yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, hashyinguwe imibiri 9181 y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu mujyi wa Kigali, ikaba yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.   Umwe mu bo mu miryango yashyinguye, yavuze ko yishimiye kuba abo mu muryango we bashyinguwe mu cyubahiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi hakiboneka imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro anashimangira ko ari kimwe mu bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyiyemeje. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano…

SOMA INKURU