Umuhate w’u Rwanda mu guharanira uburinganire utangaza benshi


Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, ni umwe mu batunguwe n’umuhate u Rwanda rufite mu bijyanye n’uburinganire,  ndetse agira icyo abibazaho Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye ndetse akaza kugikoramo igitabo yise ‘The Conversation with President Kagame’.

Uyu mugabo yabajije Perezida Kagame impamvu abona guteza imbere abagore mu Rwanda ari ingenzi ndetse n’icyatumye agira uwo muhate.

Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko bitumvikana uburyo umuyobozi wifuza iterambere ry’igihugu cye ashobora kwirengagiza 52% by’abaturage bose.

Ati “Abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda. Kuri njye mbona ari ibisanzwe kuba buri muturage yagira agaciro. Turi kubaka igihugu gishya, ku bw’ibyo nti dushobora kwirengagiza abagize 52% by’abaturage bose! Buri wese agomba kuba muri uru rugendo rwo kwiyubaka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwemera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ndetse rukazirikana n’akamaro bafite muri sosiyete.

Yavuze ko iyo aza kuba umugore aba yaratangije intambara yo kubohora bagenzi be bamaze igihe barakandamijwe.

Ati “Icya kabiri twemera uburenganzira bw’abagore ndese n’akamaro kabo muri sosiyete yacu. Mvugishije ukuri iyo nza kuba umugore, nari kuba narashoje intambara mu myaka myinshi ishize yo kubohoza bagenzi banjye, nk’uko nabikoze kugira ngo mbohoze igihugu cyanjye.”

“Abagore batsikamiwe baramutse batangije intambara, naba niteguye kubashakira intwaro n’iyo byaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byaba ari intambara yumvikana.”

François Soudan yakomeje amubaza icyo atekereza ku kuba mu Rwanda hari abagabo benshi iyo biherereye bitotomba bavuga ko u Rwanda rwabaye igihugu cy’abagore.

Perezida Kagame ati “Babyigumanire! Mu myaka ishize, abagore bagiye babuzwa kwiga, amahirwe mu bucuruzi ndetse n’uburenganzira bwo kuvuga mu ruhame. Hashingirwaga kuki ?”

“Nakwizeza ko 52% bya sosiyete twemeranya kuri izi mpinduka, mu bandi 48% basigaye hari nibura abari hagati ya 20% na 28% bemeranya natwe, ku bw’ibyo twese hamwe dufite ubwiganze bw’ababishyigikiye.”

Muri Guverinoma y’u Rwanda, abagore bayobora za minisiteri 17.

Uretse pm muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61,3%.

Mu bucamanza ho abagore bangana na 49,% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Ku mwanya wa mbere hari Espagne ifite abagore 64.7% muri Guverinoma, Nicaragua ifite 55.6%, Suède ifite 54.4%, Albania ni 53.3%, Colombia ni 52.9%, Costa Rica ni 51.9%, u Rwanda ni 52% bayoboye Minisiteri n’abanyamabanga ba leta mu gihe Canada n’u Bufaransa bifite 50%.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.