Rwanda: Hari abagomba gukomeza kwambara agapfukamunwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwasabaye abakora muri serivisi zirimo Restaurant, Salon n’ahandi gukomeza gukora akazi kabo bambaye agapfukamunwa mu gihe bari kwakira ababagana. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, ifata ibyemezo n’ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iyi nama yavuze ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye, kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi…

SOMA INKURU

Nyagatare: Bane bafashwe bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda. Yagize ati “Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.” Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by’urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y’inzoga bita African Gin, n’amacupa 83 ya Zebra Gin.” SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe…

SOMA INKURU

Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda byitezweho byinshi

Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byasojwe ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza. Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi. Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye…

SOMA INKURU

Rutsiro: Kwitwa inganzwa bakarinda abana babo imirire mibi nta pfunwe bibatera

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “DHS”  muri 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%, muri 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari rigeze kuri 44,4%, Guverinoma ikaba yarihaye intego yo kugabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze umwaka wa 2024. Akaba ari muri urwo bamwe mu bagabo bemeje gufatanya n’abagore babo muri uru rugamba nubwo babita inganzwa. Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 two mu Rwanda turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira ry’abana riri hejuru cyane, ni muri urwo rwego hari abagabo bahagurukiye iki kibazo nubwo bagenzi…

SOMA INKURU

Gusabwa ruswa y’igitsina ntibyamuciye intege ahubwo byamufashije gutera intambwe

Ishimwe  Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa uzwi muri sinema nyarwanda watinyutse guhishira ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kwinjira muri uyu mwuga ngo ariko ibi byamuteye imbaraga kuri ubu akaba yashyize hanze filime ye bwite yise “umubi”. Mu myaka 10 amaze muri uyu mwuga yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe…erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.” Filime ‘Umubi’ yakinwe mu…

SOMA INKURU