Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byasojwe ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza.
Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye n’uburyo twakorana. Ndongera gushimira abayobozi bacu babiri, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku bwo kongerera imbaraga umubano wacu! Harakabaho UPDF! Harakabaho RDF!”
Ku munsi wa kane w’ibiganiro, ni ukuvuga ejo hashize nibwo byamenyekanye ko Sgt Major Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert, izina yakoreshaga mu buhanzi, akaba yari yaratorotse igisirikare cy’u Rwanda agahungira muri Uganda, yatawe muri yombi.
Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano zisanze inzu ye akekwaho kwinjiza intwaro zitemewe mu gihugu. Amakuru avuga ko Sergeant Robert wahunze mu 2020 nyuma yo gushinjwa gusambanya umwana we w’imyaka 15, ashobora koherezwa mu Rwanda agashyikirizwa ubutabera.