Ikibazo cy’abarwayi batahabwaga imiti ku bitaro bya Muhima cyahagurukiwe

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, basabye ko ikibazo cy’abarwaye indwara zitandura bavurirwa mu bitaro bya Muhima batabona imiti uko bikwiye cyabonerwa igisubizo kugira ngo hirindwe ko uburwayi bafite bwarushaho kubakomerera. Ibitaro bya Muhima bivuga ko hari abaturage 902 barwaye indwara zitandura bikurikirana barimo abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima ndetse na Asima, abafite izi ndwara bavuga ko imiti ari ingenzi cyane ku buzima bwabo. Ikibazo cy’ibura ry’imiti irimo ikoreshwa mu kuvura umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Asima, ni kimwe mu byo umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Dr.…

SOMA INKURU

Ibyari Miss Rwanda byahinduye isura, ibyishimo byahindutse amarira

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko ibaye  ihagaritse irushanwa rya “Miss Rwanda” mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonné ashinjwa, cyane ko ari we muyobozi wa “Rwanda Inspiration Back Up”  itegura iri rushanwa. Iri tangazo rikaba ryaje rikurikira inkuru y’ifatwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017,  Miss Iradukunda Elsa, bitangazwa ko yatawe muri yombi na “RIB” (Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) sitasiyo ya Remera ejo hashize ku cyumweru tariki  8 Gicurasi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.…

SOMA INKURU

Mu gihugu cy’abaturanyi abaturage bakomeje kwicwa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yihanganishije imiryango y’abaturage 35 bishwe kuri iki cyumweru, tariki 8 Gicurasi, mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Codeco. Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze yifashishije Twitter, aho ari mu ruzinduko muri Sénégal. Yihanganishije imiryango yagize ibyago, “anashimangira ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo.” Ni imibare ariko iri munsi y’abantu barenga 60 byari byatangajwe ko bishwe muri ako gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Segiteri Banyali-Kilo, Innocent Matukadala, yatangarije Radio Okapi kuri iki…

SOMA INKURU

Ruhango: Icyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwa mu Gutanga ubuhamya

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide yibukije abatanga ubuhamya burebana n’amateka ya Jenoside ko batagomba kubuhina kuko bitiza umurindi abayihakana. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gushyingura imibiri y’Abatutsi irenga 2000, Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yanenze abatanga ubuhamya ko hari bamwe muri bo bahabwa umwanya wo kuvuga uko Abatutsi bishwe n’uko barokotse bakavuga baziga aho kuvuga ubuhamya bwimbitse. Uyu Muyobozi yabivuze agendeye ku buhamya bugufi bwatanzwe na Kanusu Gaspard, kuko bwafashe iminota mikeya, ababwumvise bavugaga…

SOMA INKURU

27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ihungabana -RBC

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima, “RBC” , ku bijyanye n’ihungabana mu banyarwanda bwagaragaje ko 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barifite. Misigaro Nancy, ukora muri RBC mu ishami ry’ubuzoma bwo mu mutwe yatangaje ko ikibazo cy’ihungabana by’umwihariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku rwego ruhangayikishije igihugu ari nayo mpamvu ku bufatanye n’izindi nzego hakomeje gukora ibishoboka byose mu kugihashya. Ati “Turimo kurwana no kugira ngo Umunyarwanda ugira ibibazo by’ihungabana yaba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa undi wese ugira ibibazo abashe kubona ubuvuzi. Ibyo byose ni uruhererekane…

SOMA INKURU