Nyuma y’amezi umunani ubutegetsi bwa Alpha Condé buhiritswe muri Guinée, agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ku butegetsi katangaje ko inzibacyuho izamara amezi 39, ni ukuvuga imyaka isaga itatu.
Byatangajwe na colonel Mamady Doumbouya uyoboye igihugu kuri ubu, nyuma y’igitutu ako gatsiko kamaze iminsi gashyirwaho ngo gatangaze igihe ubutegetsi buzasubirizwa mu maboko y’abasivile.
Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, colonel Mamady Doumbouya yavuze ko atari umwanzuro wafashwe n’abantu runaka ku giti cyabo, ahubwo ko waturutse mu biganiro byakozwe hagati y’inzego zitandukanye, nkuko RFI yabitangaje.
Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafashwe uzashyikirizwa inama y’igihugu y’inzibacyuho ifatwa nk’Inteko Ishinga Amategeko, ikaganira kuri iyo ngingo mbere yo kwemezwa burundu.
Ntacyo umuryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) uratangaza kuri icyo gihe cyatanzwe, dore ko wari umaze igihe usaba ko agatsiko gafite ubutegetsi gatangaza igihe gito cyo kuba kasubije ubutegetsi abasivile, bitaba ibyo kagafatirwa ibihano.
ubwanditsi@umuringanews.com