Imikorere n’umusaruro w’Ikigo Isange One Stop bisigaye bihuruza amahanga


Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Congo Brazaville, Ines Nefer Ingani, n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe uruhare rw’ikigo Isange One Stop Center kiri mu bitaro bya Kacyiru mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusaruro wayo mu guhangana n’icyo cyaha.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko ubusanzwe mu Rwanda Isange one stop center yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byiganjemo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yakomeje atangaza ko Isange One stop Center itarashyirwaho hari uburyo abahohotewe bitabwagaho ariko wasangaga hari aho badashoboye kugera.

Ati “Kugeza ubu icyo ifasha ni uko yita ku wahohotewe ndetse agahabwa ubufasha bwose akeneye ahantu hamwe, gukurikirana wawundi wahohotewe, kumufasha gusubira mu muryango ndetse no gukurikirana uwahomuhohoteye.”

Nyuma y’ibisobanuro ku mikorere ya Isange One Stop Center, Minisitiri Ines Ingani yabwiye Itangazamakuru ko bize by’umwihariko ku bijyanye  no kwita ku bahohotewe.

Ati “Urugendo rwacu a ntabwo rwatunguranye kubera ko u Rwanda ni urugero rwiza dushobora kwigiraho ibirebana no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore no kubateza imbere. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari kandi n’ikigo cyita ku bahohotewe ari nayo mpamvu twaje kwigira ku Rwanda.”

Minisitiri Ingani yavuze kandi ko banyuzwe n’amasomo atandukanye arebana n’imikorere ya Isange One Stop Center n’uburyo itanga igisubizo, agaragaza ko uburyo u Rwanda ruhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikwiye kuba isomo rikomeye kuri Afurika ndetse na Repubulika ya Congo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo, yagaragaje ko mu biganiro bagiye bagarukaho bagaragarijwe ko nabo hari icyo bakigira kuri Congo Brazzaville birimo gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe abahaniwe ibyaha by’ihohoterwa kandi byaba ari ibintu byiza u Rwanda rubishyizemo imbaraga.

Kugeza ubu Isange One Stop Center yatanze umusanzu ukomeye mu gufasha abakorewe ihohoterwa mu buryo butandukanye harimo kwita ku buzima bwabo mu gihe bahuye n’ihohoterwa no gufashwa mu buryo bwo kuganirizwa hagamijwe kwirinda ihungabana n’agahinda gakabije ashobora guterwa n’ibyamubayeho.

Muri Isange One Stop Center ya Kacyiru  nibura ishobora kwakira abakorewe ihohoterwa buri kwezi bari hagati ya 280 na 300.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.