Mu gihe igihugu cya Barbados n’u Rwanda bigenda bishimangira umubano, Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yizera ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku mpande zombi bushobora gutanga inyungu mu kurwanya Covid-19. Yabigarutseho ubwo Perezida Paul Kagame yagerenderaga icyo gihugu mu cyumweru gishize. Perezida Kagame, ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi muri Barbados, mu bikorwa by’ingenzi yahakoreye harimo no guhagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga. Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye, na Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yavuze ko ashishikajwe cyane no kuba igihugu cyo…
SOMA INKURUDay: April 19, 2022
Kwakira abimukira ntibivugwaho rumwe, u Rwanda ruti “Tuzubahiriza amategeko mpuzamahanga”
Hashize iminsi mike uRwanda n’Ubwongereza byemeranyije kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafashwa kwitabwaho nyuma ababishaka bakazasubira mu bihugu byabo bakomokamo. Kuwa 14 Mata 2022, nibwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano,agamije ko izo mpunzi zagira imibereho myiza . Ayo masezerano agena ko Ubwongereza buzafasha uRwanda gushora imari muri serivisi zijyanye no kubaka ibikorwaremezo, nk’amashuri, iterambere rigamije guhanga imirimo haba kuri bo ndetse n’Abanyarwanda ,n’ibindi. Ubwo hashyirwagaho umukono ku masezerano, Minisitiri w’Ubwongereza(Home Secretary) ,Priti patel, yasobanuye ko abazaza, ari abinjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe. Yagize…
SOMA INKURUUkraine ikomeje kuzahazwa n’intambara, irasaba inkunga ibihugu bikize bigize “G7”
Ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, umujyanama wa Perezida wa Ukraine mu by’ubukungu, Oleh Ustenko, yatangaje ko Ukraine yasabye ibihugu bikize ku Isi bizwi ku izina rya G7 inkunga ingana na miliyari 50 z’amadorari. Oleg Ustenko ubu busabe yabutangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mata ubwo avuka ko Ukraine ishaka gutanga impapuro mpeshwamwenda mu kuziba icyuho cy’icyuho cya miliyari 7 z’amadolari mu ngengo y’imari. Banki y’Isi iri kwitegura koherereza Ukraine miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya. Ni amafaranga azaza asanga andi miliyoni…
SOMA INKURUHaratangwa icyizere cyo kurushaho kubaho neza ku mpunzi ziri mu Rwanda
Hatanzwe inkunga y’asaga miliyoni 5 z’amadorali izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n’ibindi nkenerwa. Iyi nkunga yakiriwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa “PAM” ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba igenewe impunzi 114.153 ziri mu nkambi eshanu zo hirya no hino mu Rwanda. Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi. Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo…
SOMA INKURUUhanganye na Perezida Macron akomeje gushakirwa inenge
Uhanganiye na Perezida Emmanuel Macron kuyobora u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangiye gushakirwa inenge aho avugwaho gukoresha nabi umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “EU”, ariko we akemeza ko ari uburyo bwo kumwangisha rubanda. Mu gihe habura iminsi itandatu hakabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora, Marine Le Pen akomeje gushinjwa gukoresha nabi amafaranga y’uriya muryango ubwo yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko wa “EU”. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikora inkuru zicukumbura, Mediapart cyatangaje ko Le Pen ashinjwa gukoresha nabi amayero 137,000. Le Pen kuri uyu wa Mbere…
SOMA INKURU