Hatanzwe inkunga y’asaga miliyoni 5 z’amadorali izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n’ibindi nkenerwa.
Iyi nkunga yakiriwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa “PAM” ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba igenewe impunzi 114.153 ziri mu nkambi eshanu zo hirya no hino mu Rwanda.
Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi.
Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo buri mpunzi ibashe kubona ibyo ikenera by’ibanze bya buri munsi mu mwaka wa 2022.
Ange KAYITESI