Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida wa Kenya unayoboye EAC, Uhuru Kenyatta, hamwe na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bashyize umukono ku masezerano yakira icyo gihugu nk’umunyamuryango wa karindwi.
Umuhango wo gusinya ayo masezerano azwi nka ’Treaty of Accession’ witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda.
Bivuze ko RDC ifite kugeza ku wa 29 Nzeri 2022 ngo ibe yamaze kunoza imiterere y’inzego z’igihugu n’itegeko nshinga ryayo, ngo noneho ishyire umukono ku masezerano ashyiraho EAC (EAC Treaty), ndetse igeze izo nyandiko mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye isinywa ry’aya masezerano hagati ya Perezida Kenyatta na Tshisekedi, mu gihe inshingano z’abandi zari ugukurikira umuhango no guha ikaze iki gihugu mu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Banyakubahwa, twakoze imbwirwaruhame nyinshi mu gihe cyahise, ndatekereza ko dukwiye noneho gukora akazi gakubiye mu mvugo twagejeje ku baturage bacu haba mu bihugu byacu no mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ndi kumwe namwe mu rugendo ruganisha ku ntego zo kurushaho guhuza abaturage bacu.”
Perezida Kenyatta yashimiye Tshisekedi ku muhate yagaragaje wo kwinjiza igihugu cye muri EAC, atangaza ko bashimishijwe no kuzamwakira mu nama itaha nk’umunyamuryango wuzuye.
Ati “Harambe Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Harambe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Abaturage bamwe, icyerekezo kimwe!”
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibi birori bishimangira intambwe yatewe ku wa 29 Werurwe, ubwo byemezwaga ko RDC ishobora kwakirwa mu muryango nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zitandukanye.
Hari hasigaye gutera intambwe ya nyuma yo gusinya ku masezerano agenga EAC, azwi nka EAC Treaty.
Tshisekedi yakomeje ati “Natanze icyizere cyo gushyira mu bikorwa ibisabwa byose ku buryo kuba umunyamuryango byashyirwaho akadomo muri manda yanjye ya mbere nka Perezida. Ibi birori byujuje ibyo navuze mu ijambo ryanjye bijyanye no kwinjiza RDC muri EAC. Uyu munsi umushinga wa mbere ukaba wujujwe.”
Yavuze ko kwinjira muri EAC bigiye kongerera imbaraga ubukungu bw’igihugu, binahe abaturage amahirwe menshi ashingiye ku kwishyira hamwe.
Ni igikorwa kandi ngo kiza guha ibihugu bigize umuryango amahirwe y’iterambere rirambye binyuze mu kwagura isoko rusange ry’akarere.
Yakomeje ati “Ibyo kandi biraza kwagura umuryango ku buryo imbibi zawo zitangirira ku Nyanja y’Abahinde zikagera ku ya Atlantique, ubashe kugira amahirwe akomeye yo kuba ahantu hihariye mu Isoko Rusange ry’ubucuruzi bwa Afurika.”
“RDC izuzuza uruhare rwayo mu muryango kugira ngo ubashe kurushaho kugira imbaraga no gutanga umusaruro.”
Yanavuze ko igihugu cye gishyigikiye ishyirwaho ry’Ikigo gishya cy’Akarere gishinzwe Ubutwererane, cyitezweho umusanzu ukomeye mu bikorwa birimo no guteza imbere ibijyanye n’imitungo kamere nk’amabuye y’agaciro n’ingufu, cyaba gifite icyicaro muri RDC.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda we yavuze ko uretse kuba ibi bihugu bihurira muri EAC bisangiye akarere, binahuje byinshi nk’ururimi, ku buryo bitagoye kwishyira hamwe.
Ati “Muri RDC nshobora kujya muri Bunia nkitabira inama n’abaturage mvuga ururimi rwanjye kavukire, kandi bakumva ibyo mvuga. Perezida Kagame ashobora kujya muri Rutshuru akavuga Ikinyarwanda, kandi abaturage bakamwumva, nyamara Rutshuru ni muri Congo.”
Museveni yanavuze ko uretse ururimi, ugenzuye n’ibisekuru abantu bakomokamo bigenda bihura, kandi badahuje ibihugu.
Yakomeje ati “Ibyo byose bihuza abantu, ariko hejuru ya byose dufite icyo u Burayi budafite, ururimi rumwe, Swahili. Kuki tudakoresha iki kiduhuza mu buryo bw’ubwumvane ngo tugere no ku bindi birimo uburumbuke n’umutekano? Tunafite undi mwihariko w’imibanire ijya gusa, ishingiye ku muco.”
Ni mu gihe nko mu Burayi bakomeje kugira ikibazo cy’ururimo bahuriraho nk’Ikidage, Icyongereza, Igifaransa n’ibindi.
Perezida Kenyatta yavuze ko ba minisitiri ba EAC n’itsinda ry’impuguke bagiye kwihutisha kwinjiza RDC mu nzego z’Umuryango nk’Urukiko rw’Umuryango (East African Court of Justice), Inteko ishinga amategeko (EALA) n’inzego zirimo iz’ubucuruzi, inganda, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubumenyi n’ikoranabuhanga, umutekano, uburezi n’ubutwererane mpuzamahanga.
Minisitiri wa Kenya ushinzwe EAC ari na we ukuriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango, Betty Maina, yavuze ko gusinya amasezerano yinjiza RDC mu muryango ari umusaruro w’umuhate wakoreshejwe mu mishyikirano.
Yavuze ko RDC izinjizwa byuzuye mu muryango nko muri gahunda y’Isoko rusange ubwo noneho izaba yashyize umukono ku masezerano ashyiraho EAC.
Mbere yo kwakira RDC, EAC yari igizwe n’isoko ry’abaturage basaga miliyoni 177, n’umusaruro mbumbe usaga miliyari $ 193.7. Nyuma yo kwakira RDC hiyongereyeho izindi miliyoni zibarirwa muri 95 z’abaturage.
Kwakira RDC byazamuye umusaruro mbumbe w’Umuryango ho 22 ku ijana, naho ubuso bw’umuryango bwo buzamukaho 79 ku ijana.