Dore abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi


Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.

Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe.

Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura.

Ibitangazamakuru nabyo bikaba byarabaye byinshi ku buryo bitakoroha kubikoresha uko ushaka.

N’ubwo bamwe mu banyamakuru bafashe iya mbere mu gukwirakwiza urwango mu banyarwanda bikanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu banyamakuru bazize ukuri kwabo banazira uko bavutse babura ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro gikwiriye abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango turabagezaho urutonde rw’abagera kuri 50 dukesha inama nkuru y’itangazamakuru (MHC). Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011, gusa si rwo rwa nyuma kuko hari andi mazina agenda atangwa n’imiryango ndetse n’inshuti z’izi nzirakarengane.

Dore amazina y’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibitangazamakuru bakoreraga.bakundwaga n’abatari bake.

ORINFOR (RBA)

  1. RUBWIRIZA Tharcisse

2 .MWUMVANEZA Médard

  1. GASANA Cyprien
  2. KARAKE Claver
  3. KARAMBIZI Gracien
  4. KARINDA Viateur
  5. RUDAHANGARWA J. Baptiste
  6. SEBANANI André
  7. KALISA Callixte
  8. NSABIMANA Emmanuel
  9. BUCYANA Jean Bosco
  10. MBUNDA Felix
  11. MUNYARIGOGA Jean Claude
  12. NSHIMIYIRYO Eudes

LE PARTISANT

  1. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

LE TRIBUNE DU PEUPLE

  1. MUKAMA Eugène
  2. HATEGEKIMANA Wilson
  3. GAKWAYA Eugène
  4. RUGAJU Jean Claude

LE FLAMBEAU

  1. BAZIMAZIKI Obed
  2. KARINGANIRE Charles

22 .MUNANA Gilbert RAFIKI

  1. KAYIHURA Octave
  2. NTAGANZWA Alexis

KINYAMATEKA

  1. NKUBIRI Sylvestre
  2. MUGANZA Clement
  3. KAYINAMURA M.Beduwa
  4. SERUVUMBA Anastase

LE SOLEIL

  1. KAYIRANGA Marcelin
  2. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
  3. BURASA Prisca

ISIBO

  1. MURERAMANZI Néhémie

KANYARWANDA

  1. NKUNDIMANA Joel
  2. MUTESA Donat

KANGUKA

  1. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
  2. MBARAGA Wellars

KIBERINKA

  1. SHABAKAKA Vincent
  2. NYIMBUZI Aloys
  3. KAMANAYO Théotime

RWANDA RUSHYA

  1. KAMURASE Martin
  2. MUDATSIKIRA Joseph
  3. KAMEYA André

L’OBSERVATEUR

  1. MUNYAKAZI Bernard

ABIKORERAGA KU GITI CYABO

  1. MBUGUJE Sixbert
  2. MUKAMANA Winifried
  3. RUKUNDO Emmanuel
  4. RUTSINDURA Emmanuel
  5. RUTSINDURA Alphonse
  6. RWEMARIKA Claude
  7. TWAGIRAMUNGU Felix

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.