Yanenze abatereranye u Rwanda ubwo habagaho Jenoside yakorewe abatutsi


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa.

Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubutwari bw’abayirokotse banze guheranwa n’amateka.

Muri icyo gihe kandi ngo ni n’umwanya wo kuzirikana ku kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Jenoside ntabwo yari impanuka cyangwa ikintu kidashobora kwirindwa. Ni igikorwa cyateguwe kandi kiba ku manywa y’ihangu. Nta muntu n’umwe wakurikiranaga ibibera ku Isi cyangwa warebye amakuru wari guhakana ubugizi bwa nabi bwari burimo gukorwa.”

“Nyamara bake cyane ni bo babyamaganye– ndetse bake cyane kurushaho ni bo bagerageza gutabara. Hari byinshi byari bikwiye kandi byashoboraga gukorwa. Igisekuru kirahise nyuma y’ibyabaye ariko ipfunwe riracyahari.”

Guterres yavuze ko mu kwibuka Jenoside yakozwe mu myaka 28 ishize, ari ngombwa ko abantu bibuka ko bakwiye kugira amahitamo meza, bagahitamo ubumuntu aho kuba urwango; impuhwe aho kuba ubugome; ubutwari aho kuba ubugwari; n’ubwiyunge aho kuba umujinya.

Yavuze ko muri iki gihe abantu bakwiye kumva ko badakwiye kurebera amahano akorwa, nyamara ngo hari aho bikomeza kuba mu bihugu byinshi haba muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’ahandi.

Nubwo ariko u Rwanda rwaciye muri ibi bibazo byose, Guterres yavuze ko rumaze no kuba urugero rw’uko ikiremwamuntu gishobora gukira ibikomere, igihugu kikivana mu bihe bibi cyane maze kikongera kubaka umuryango ushikamye.

Nubwo mu bihe u Rwanda rwagize umugore yagize ihohoterwa ndengakamere, ubu ibintu byarahindutse kuko abagore bagize 60 ku ijana mu Nteko Ishinga Amategeko.

U Rwanda kandi rwamaze guhamya umutekano mu gihugu ndetse ubu ni igihugu cya kane ku Isi mu gutanga intumwa zo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, rukifashisha ingabo zarwo mu “gukiza abandi uburibwe nabo ubwabo baciyemo.”

Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kuzamura ibibazo ku nshingano z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, umusanzu w’ibikorwa byo kugarura amahoro, ubukenerwe bwo kurandura umuco wo kudahana ku byaha mpuzamahanga n’ubukenerwe bwo kurandura imizi y’amakimbirane.

Yavuze ko amasomo yabonetse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kwifashishwa no mu bindi bibazo bikomeza kugaragara hirya no hino ku Isi.

Yakomeje ati “Uyu munsi tugomba kumenya ibyago bishobora guterwa no kutoroherana no kudashyira mu gaciro muri buri sosiyete. Mu gihe dusubije amaso inyuma twicuza – reka turebe imbere mu kwiyemeza. Twiyemeze guhora turi maso kandi ntituzigere twibagirwa.”

Guterres yanasabye ko mu bihe nk’ibi ari n’umwanya wo kunamira Abanyarwanda bambuwe ubuzima bwabo, bigakorwa mu kubaka ejo hazaza hahesheje agaciro harangwa n’ubworoherane n’uburenganzira bwa muntu kuri bose.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.