Icyo itangazamakuru risabwa mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru kwitwararika no kurangwa n’ubushishozi muri iki gihe cyo kwibuka birinda gutangaza inkuru zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ubutumwa bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, ejo hashize  kuwa 6 Mata 2022. Ubwo butuma bugira buti “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, RMC iributsa abanyamakuru ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.’’ RMC yibukije abanyamakuru ko bakwiye no kwita ku gukoresha inyito zikwiye mu gihe…

SOMA INKURU

Dore abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe. Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura. Ibitangazamakuru…

SOMA INKURU

Yanenze abatereranye u Rwanda ubwo habagaho Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa. Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubutwari bw’abayirokotse banze guheranwa n’amateka. Muri icyo gihe kandi ngo ni n’umwanya wo kuzirikana ku kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yakomeje ati “Jenoside ntabwo yari impanuka cyangwa ikintu kidashobora kwirindwa. Ni igikorwa cyateguwe kandi kiba ku…

SOMA INKURU

Akamaro n’ibyiza byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo. Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo. Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere. Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y’ubu n’ahazaza. Kwibuka Jenoside nk’Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda…

SOMA INKURU

Tariki ya 7 Mata umunsi uvuze byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni bakoresheje inama z’ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa. Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo…

SOMA INKURU

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bahagurukiwe

Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo byashinze imbuga nkoranyambaga, kugira ngo harebwe uko abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa mu butabera. Hagati aho abanenga abakoresha nabi izi mbuga, baravuga ko biteguye guhangana nabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zikoreshwa n’ibyiciro binyuranye by’abaturage, byiganjemo urubyiruko mu kubona amakuru atandukanye. Gusa hari abazikoresha bagamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abandi bagamije kubiba urwango n’amacakubiri. Mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe…

SOMA INKURU